• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Pop, Uwimana Aisha wamenyekanye nka Ciney nyuma y’igihe kinini  cyo kwita ku masomo ye ndetse n’umuryango we yongeye  gukora  mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya iri mu rurimi  rw’igifaransa  yise Avec Toi

Uyu  mubyeyi w’abana  babiri ni umwe mu bahanzikazi  b’igitsina gore bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Hip-Hop y’abakobwa mu Rwanda kuva mu 2010, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka :Nkunda,  Tuma Bavuga,Igire, Salama,Dogoni,My Lover,For Me ni zindi nyinshi yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi

Mu kiganiro n’ikiyamakuru igihe  yagaragaje ko yakuze akunda umuziki cyane kabone ko  no mu muryago wabo harimo abanyempano benshi nka  Nyakwigendera Yvan Buravan ariko ashimangira ko yabikoranga nk’uwishimisha ariko yaje gusanga ari impano ye bituma awukomeza bika biri no mubyatumye atawureka Burundu akaba yagarutse

Yakomeje avuga ko uretse urukundo rw’umuziki ikindi cyamugaruye ari ikiganiro yagiranye n’umupasiteri bigatuma afata umwanzuro wo kugaruka mu muziki.

Ati: “Nigeze guhura n’umupasiteri, arambaza ngo Imana iramutse ikubajije icyo wakoresheje impano yaguhaye wasubiza iki? Bikubitiraho ko iyo uhagaritse umuziki ubura amahoro kubera ko hari byinshi uba ushaka gusangiza Isi, ni uko nahisemo kongera gukora umuziki.”

Ciney avuga ko yari yarahisemo kuba ahagaritse umuziki kugira ngo yite ku masomo ye n’umuryango ndetse n’ibindi bikorwa bye.

Ciney yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu 2022, akaba yarayise ‘A Woman’ igaruka ku bigwi by’abagore mu muryango mugari, indirimbo yakoranye na Tonzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yatangaje  ibi nyuma y’ibyumweru bibiri ashyize hanze indirimbo yise “Avec toi” ifite ubutumwa bw’urukundo.

Kugeze ubu Ciney avuga ko yamaze gusubira mu nzu zitunganya umuziki kandi arimo kwita ku mishinga itandukanye vuba aha bazabona indirimbo nyinshi bityo abakunzi b’indirimbo ze bakwiye kwitegura indirimbo nyinshi kuko atazongera guhagarika.

 Ciney nyuma yo kuba ari umuhanzikazi yabaye umunyamakuru kuri Radio 1 na KFM akaba yarize  ibijyanye n’amasoko no gucunga amasezerano (Procurement and Contract Management)  muri Jomo Kenyatta University.

Yashakanye na Tumusiime Ronald mu 2017 ubu bakaba bafitanye abana babiri b’abakobwa avuga ko akunda cyane

 

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments