• Imyidagaduro / ABAHANZI

 

Umunyapolitiki akaba n’umujyanama mu bya muzika wa Nema Namakula  Kayemba Solomon yavuze ko kutagaragara kenshi kwa Rema mu ruhame ari ingamba zateguwe neza zigamije gukomeza gutuma akenerwa cyane mu ruganda rwa muzika.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Kayemba Solomon yavuze ko kugabanya guhora mu bantu  bifasha uyu muhanzikazi kuguma ari uwihariye kandi ushakishwa cyane mu bitaramo.

Yagize ati:Ukutagaragara kwa Rema Namakula mu ruhame bikorwa ku bushake bwacu bituma icyifuzo cyo kumutumira mu bitaramo kidagabanuka.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yamufashije mu myaka ishize gukomeza kuba umwe mu bahanzi bubashywe kandi bakenerwa cyane mu muziki wa Uganda.

Yongeyeho ati: “Si umuntu uzabona ahantu hose.”

Nubwo Rema adakunze kugaragara cyane mu ruhame, akomeje gukenerwa cyane mu bitaramo kandi akomeje kuba umwe mu bahanzikazi bakomeye mu ruganda rwa muzika muri Uganda.

Rema yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2013 ubwo yasohoraga indirimbo “Oli Wange.” Ariko yashoye izindi nyinshi nka :  Lean On Me,  Banyabo,Gutujja ,This Is Love yakoranye na The ben imwe mu ndirimbo zakuzwe cyane hano mu karere .

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments