Champions League: Inter Milan itsinze itababariye AC Milan

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-11 05:42:35 Imikino

Ikipe ya Intel Millan yabashije gutera intambwe iyiganisha ku mukino wa nyuma ubwo yatsindaga mukeba wayo AC Millan ibitego 2:0 mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023.

Uyu mukino w’abakeba bo mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani wabaye ku wa Gatatu, tariki 10 Gicurasi 2023.

Ni umukino wa mbere uhuza abakeba b’ibihe byose mu Butaliyani, AC Milan yawinjiranyemo icyuho cyo kubura rutahizamu wayo ngenderwaho Rafael Reão biri no mu byayishegeshe cyane.

Inter Milan yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa munani, Edin Džeko yafunguye amazamu ku mupira wavuye muri koruneri yatewe neza na Hakan Çalhano?lu.

Bidatinze nyuma y’iminota itatu gusa, Henrikh Mkhitaryan, yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Federico Dimarco usanga Mkhitaryan yinjira mu rubuga rw’amahina umunyezamu Mike Maignan ntiyashobora kuwukurikira aho wanyuze.

AC Milan yagerageje gusatira ngo irebe ko yakwishyura ariko abakinnyi b’inyuma ba Inter nka Bastoni na Matteo Darmian babera ba rutahizamu bayo ibamba.

Igice cya mbere cyarangiye Inter Milan iyoboye umukino n’ibitego bibiri ku busa bwa AC Milan. Iyi kipe ya kabiri yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ishaka kwishyura ibitego hakiri kare.

Ku munota wa 48, Brahim Diaz yahushije igitego ku ishoti rikomeye yateye umupira uca hanze gato y’izamu.

Inter Milan na yo yanyuzagamo igasatira ku munota wa 53, Edin Džeko yasigaranye n’umunyezamu Mike Maignan ateye umupira awukuzamo akaguru.

AC Milan yakomeje guhusha ibitego, ku munota wa 62 Divock Origi yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu usanga Olivier Giroud wawusunikiye gato Sandro Tonali ateye ishoti umupira ufata igiti cy’izamu ujya hanze.

Mu minota 75, umukino wari ukiryoheye ijisho, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi ariko nta kindi gitego cyabonetse ku mpande zombi.

AC Milan yakomeje kugerageza uburyo bwinshi bw’ibitego ariko umunyezamu André Onana akayibera ibamba.

Umukino warangiye Inter de Milan itsinze AC Milan ibitego 2-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023.Inter de Milan yatsinze AC Milan ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League.


Related Post