• Amakuru / MU-RWANDA

Abapolisi babiri bo mu , Lawrence Manzi na Emmanuel Rusingizandekwe, ku wa Gatanu barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru azwi nka Senior Officers Basic Course yabereye muri Singapore.

Nyuma yo kurangiza aya mahugurwa, aba bapolisi bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), hakurikijwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Singapore agamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi b’ibihugu byombi.

Senior Officers Basic Course ni amahugurwa ategurirwa abapolisi bitegura cyangwa basanzwe bafite inshingano z’ubuyobozi, agamije kubongerera ubumenyi mu miyoborere, gucunga ibikorwa bya polisi, gufata ibyemezo no guhangana n’ibibazo by’umutekano bigezweho.

Aya mahugurwa ari mu rwego rw’ubufatanye bumaze imyaka hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Singapore, bugamije kungurana ubunararibonye no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi witabiriwe na  Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, ndetse na ACP Augustin Ntaganira, Umuyobozi Wungirije akaba n’Umwigisha Mukuru muri Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Musanze.
Aba bayobozi bashimiye Lawrence Manzi na Emmanuel Rusingizandekwe ku bwitange bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa babashishikariza gukoresha ubumenyi bungutse mu kurushaho kunoza akazi ka Polisi y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore zimaze imyaka zifatanya mu bikorwa byo guhugura abapolisi, kungurana ubunararibonye no guteza imbere imikorere ishingiye ku bunyamwuga.
Ubu bufatanye bwafashije abapolisi benshi b’u Rwanda kubona amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga bikabongerera ubushobozi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano no gutanga serivisi nziza ku baturage.

Kurangiza aya mahugurwa no guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’akazi rwa Lawrence Manzi na Emmanuel Rusingizandekwe.

Biteganyijwe ko ubumenyi n’ubunararibonye bavanye muri Singapore buzagira uruhare mu kurushaho kongerera imbaraga Polisi y’u Rwanda, ikomeje gushyira imbere ubunyamwuga, gukoresha ikoranabuhanga no kubaka ubushobozi bw’abayigize hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturage no gutanga serivisi zinoze.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments