Umugabo w’imyaka 31 y'amavuko wo mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gusambanya umwana we bwite w’imyaka ine y’amavuko.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Cyimbazi, mu Murenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yemeje aya makuru avuga ko uwo mugabo ukekwaho iki cyaha gikomeye yakoreye umwana yibyariye, akomoka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kabaya.
Yagize ati: “Bikekwa ko yasambanyije umwana we w’imyaka ine mu gihe nyina yari yagiye guhaha. Agarutse asanga byabaye, ahita abimenyesha ubuyobozi, na we ubwe yemera ko yabikoze.”
Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gishari, mu gihe umwana yajyanywe kuri Isange One Stop Center kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Ubuyobozi bw’Umurenge busaba ababyeyi kurushaho kurinda abana babo, kumenya aho bari n’ibyo bakora, ndetse no gutanga amakuru ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose aho kurihishira, kuko bigira ingaruka zikomeye ku bana n’umuryango muri rusange.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.