Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye bya politiki n’umutekano, abatavuga rumwe n’ubutegetsi barushaho kugaragaza ubushake bwo kuganira kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.
Umuyobozi
w’ishyaka Ensemble pour la République, Moïse Katumbi, yatangaje ko ibiganiro
byuzuye bihuza impande zose ari bwo buryo bwonyine bwo kugarura amahoro no
guhagarika imivu y’amaraso mu gihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Katumbi yanenze imikoreshereze y’umutungo wa Leta, avuga ko amafaranga menshi asesagurwa mu bidafite akamaro mu gihe abaturage bakomeje kubaho nabi. Yagize ati:“Umutungo wa Leta ukoreshwa nabi… amafaranga menshi ajya mu ngendo zidafite akamaro, mu gihe abaturage bakomeje kubabara. Igisubizo rukumbi ni ibiganiro byuzuye.”
Yongeyeho
ko amatora yo mu 2023 ari mu byateje ibibazo igihugu kirimo uyu munsi, cyane
cyane intambara iri mu burasirazuba, ashimangira ko kongera impaka ku
ivugururwa ry’Itegeko Nshinga atari igihe cyabyo.
Ku
ruhande rw’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu na we ashyigikiye
igitekerezo cy’ibiganiro, abibona nk’inzira yo gukemura ikibazo cy’ubwizerwe mu
buyobozi n’umutekano mucye uri mu gihugu.
Icyakora,
Perezida Félix Tshisekedi we amaze igihe agaragaza ko nta kibazo cy’inzego
z’igihugu cyasaba ibiganiro byo hanze y’amategeko bihari. Nubwo aherutse
kugaragaza ko ashobora kwemera kuganira, yashyizeho amananiza arimo ko
ibiganiro byabera imbere mu gihugu kandi bikubahiriza inzego zisanzweho, ndetse
ntibibe inzira yo kuganira n’imitwe yitwaje intwaro nka M23.
Hagati
y’izo mpande zombi, amadini akomeye arimo CENCO na ECC ari kugerageza guhuza
impande zose, hagamijwe kwirinda ko aya makimbirane yavamo imvururu nshya.
Aya
madini yamaze gushyira ahagaragara umurongo w’ibiganiro by’igihugu bigamije
“amasezerano rusange y’amahoro n’imibanire myiza” mu RDC no mu karere k’Ibiyaga
Bigari. Iyi gahunda igamije guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kwibasira
uburasirazuba bw’igihugu, aho imitwe yitwaje intwaro irimo n’ifitanye isano
n’umutwe wa M23 ikomeje guteza umutekano muke.
Muri
rusange, impaka ku biganiro byuzuye zikomeje gufata indi ntera, aho buri
ruhande rugaragaza inyungu n’impungenge zarwo, mu gihe abaturage bo bakomeje
kwifuza amahoro n’ituze rirambye.