Abasirikare
n’abandi bari mu nzego zitandukanye z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu munsi
basoje ku mugaragaro amasomo y’amezi icyenda yihariye agamije kubongerera
ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa byihariye bya gisirikare (Basic Special
Operations Course). Aya mahugurwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare
cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, aho azwiho gutangirwa amasomo akomeye
ategura abasirikare guhangana n’ibikorwa bisaba ubuhanga n’ubwitange
budasanzwe.
Mu gihe
cy’amezi icyenda, aba basirikare bahawe amasomo atandukanye arimo imyitozo
ngororamubiri ikomeye, amayeri ya gisirikare, kurinda no gutabara mu bihe
by’amage, kurwanya iterabwoba, gukoresha ibikoresho bya gisirikare mu buryo
bugezweho, ndetse no gukorera mu matsinda mu buryo bunoze. Aya mahugurwa
yibanze cyane ku kubaka abasirikare bafite ubushobozi bwo gukora mu bihe
bikomeye kandi bisaba kwihuta mu gufata ibyemezo.
Umuhango wo
gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u
Rwanda (CDS), Gen MK Mubarakh, washimiye abasoje aya masomo ku bw’imbaraga
n’umurava bagaragaje mu gihe cyose bamaze bahugurwa. Yabibukije ko ubumenyi
n’ubushobozi bungutse bugomba gukomeza gukoreshwa mu kurinda umutekano w’igihugu
no gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, haba mu Rwanda no mu
mahanga.
Yakomeje
asaba aba basirikare gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga ingabo z’u
Rwanda zirimo ubunyamwuga, ubwitange, gukorera hamwe no gukunda igihugu.
Yabibukije ko amasomo bahawe ari intangiriro y’urugendo rwo gukomeza kwiyubaka
no kunoza akazi kabo ka buri munsi.
Abasoje aya
mahugurwa bagaragaje ko bishimiye ubumenyi n’ubunararibonye bungutse, bavuga ko
bubahaye ubushobozi bwo gukora neza inshingano zabo, cyane cyane mu bihe bisaba
ubwitange n’ubushishozi buhanitse. Bavuze kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa
ibyo bize mu kurinda umutekano w’abanyarwanda no guharanira amahoro arambye.
Uyu muhango
witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano, abasirikare bakuru
n’abato, ndetse n’imiryango y’abasoje amasomo, bose bishimira intambwe yatewe
mu kongerera ubushobozi Ingabo z’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo by’umutekano
bigenda bihindagurika.