Ingabo z' u
Rwanda ziri mu butumwa bw' amahoro muri Santarafurika, Batayo ya 1 zakoze
igikorwa cyo kuvura abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo iri mu nkengero
z’Umujyi wa Bangui.
Ni igikorwa cyakozwe
biturutse ku busabe bw’ubuyobozi bwa Gereza bwanyujijwe mu butumwa bw’Umuryango
w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika
(MINUSCA).
Iki gikorwa cyibanze ku gusuzuma indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amenyo ndetse
n’ubw’amaso.
Hatanzwe
kandi imiti ku ndwara zasuzumwe, hamwe n' ibiganiro mu gufasha abagororwa
bafungiye muri iyo gereza ya Bimbo kugarura icyizere cy' ubuzima.
Mu ijambo
yabagejejeho, Umuyobozi wa Batayo ya 1, Lt Col Paul Gasasira, yagize ati: “Uko
turi hano uyu munsi bigaragaza ubushake bwa MINUSCA, butari ubwo gushyigikira
amahoro n’umutekano muri Santarafurika gusa, ahubwo no guteza imbere
agaciro k'ikiremwamuntu, no kubaha buri wese, harimo n’abari hano mu
Igororero.”
Yabashishikarije
gukomeza kugira icyizere no gukomera.
Umuyobozi wa
Gereza, Djadde Clotilde, yashimiye byimazeyo MINUSCA, by’umwihariko Ingabo z' u
Rwanda, ku bufatanye n’ubufasha bwuje ubumuntu.
Iki gikorwa
cyasize ingaruka nziza zitari ubuvuzi gusa, ahubwo no guha agaciro ndetse
n’icyizere abagore bo muri Gereza ya Bimbo.