• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’imbunda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, nk’uko byemejwe na Brig. Gen. Baratuza Gaspard, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, FDNB.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Igisirikare cy’u Burundi kiramenyesha ko iriya nkongi y’umuriro yaturutse mu bubiko bw’imbunda i Bujumbura, ni impanuka.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bazi umujyi wa Bujumbura, bahise batangaza ko aho hantu hafashwe n’inkongi y’umuriro ari mu bubiko bw’intwaro bw’Igisirikare cy’u Burundi, haherereye muri Zone ya Musaga.

Minisiteri y’Umutekano mu gihugu n’Amajyambere y’Abaturage, yahumurije abaturage, ibamenyesha ko ibirimo guturika, byatewe n’inkongi y’umuriro yaturutse mu nkambi ibamo abasirikare mu Ntara ya Bujumbura.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri rigira riti: “Abari mu Mujyi wa Bujumbura, mutekane ntihagire ibyo muhungabanya, birimo birakurikiranwa mukomeze mutekanye.”

Si ubwa mbere muri iki gihugu humvikanye inkongi y’umuriro kuko, iherutse yafashe amaduka atanu mu Mujyi wa Bujumbura ibyari birimo byose birashya birakongoka. Abacuruzi bavuga ko umuriro wakomotse ku kibazo cy’amashanyarazi.

Iyi nkongi yibasiye amaduka yo mu Murwa Mukuru Bujumbura ku wa 20 Kamena 2023, inyuma y’ahahoze isoko, yibasira cyane amaduka atanu manini acururizwamo ibintu byiganjemo ibiribwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments