Urukiko
Rukuru rwa Kigali rwemeje burundu igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu
ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw) byari
byarahanishijwe umunyamideli Turahirwa Moses. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 30
Werurwe 2026, gishimangira imyanzuro yari yafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa
Gasabo mu 2024.
Turahirwa
yari yarahamijwe ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko
mpimbano, ariko aza kujuririra asaba ko igihano cye cyagabanywa cyangwa
kigahindurwa igisubitse. Icyakora, urukiko rusesengura ubujurire bwe rwasanze
nta mpamvu zihagije zatuma gihindurwa, rutesha agaciro ibyo yasabaga.
Icyemezo
cy’urukiko gisobanuye ko agomba kurangiza igifungo cy’imyaka itatu, kikiyongera
ku kindi cy’umwaka umwe yari asanzwe arimo kurangiza, na cyo cyari gifitanye
isano n’ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko icyo gihano cy’umwaka umwe kirangira
muri Mata 2026, bivuze ko azahita atangira kubarirwa ku kindi cy’imyaka itatu.
Mu
iburanisha ry’ubujurire ryabaye ku wa 16 Werurwe 2026, Turahirwa yagaragaje ko
hari intambwe amaze gutera mu kwikosora, asaba urukiko kumugirira imbabazi
rukamugenera igihano gisubitse kugira ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze.
Yavuze ko zimwe mu nshuro yakoresheje ibiyobyabwenge byabereye mu mahanga, mu
bihugu nk’u Butaliyani na Kenya, aho ikoreshwa ry’urumogi ryemewe cyangwa
ridakurikiranwa cyane.
Yongeyeho
ko nyuma y’ibi yabonye ubufasha bw’abaganga ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe,
anagaragaza ko akomeje gahunda yo kwivuza.
Ku
cyaha cy’inyandiko mpimbano, Turahirwa yasobanuye ko ibyabaye byaturutse ku
ifoto ya pasiporo yahinduye akoresheje porogaramu zihindura amafoto, agakuramo
amakuru arimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’igitsina. Iyo foto
yayishyize ku mbuga nkoranyambaga iriho ubutumwa bwumvikanishaga ko yahinduye
igitsina ku byangombwa bye.
Yavuze
ko icyo gikorwa cyari urwenya rwo ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko nta handi
iyo foto yigeze ikoreshwa nk’inyandiko yemewe n’amategeko.
Ubwunganizi
bwe bwashimangiye ko akomeje kwitabwaho n’abaganga, ndetse umuryango we
witeguye kumufasha gukomeza kwivuza no kwisubiraho, busaba ko yagenerwa igihano
gisubitse.
Icyakora,
Ubushinjacyaha bwaburanye bugaragaza ko imyitwarire ya Turahirwa igaragaza ko
yakomeje gukora ibyaha n’igihe yari atangiye gukurikiranwa, bityo ko nta mpamvu
yatuma yoroherezwa. Bwongeyeho ko guhindura amakuru ari ku nyandiko zemewe
n’amategeko, n’iyo byaba ari ku ifoto yayo gusa, ari icyaha cyo guhimba
inyandiko kuko bishobora kuyobya abantu no gutesha agaciro inyandiko za Leta.
Urukiko rwemeje ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje bifite ishingiro, rufata umwanzuro wo gushimangira igihano cyari cyaraciwe, rutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa.