• Amakuru / MU-RWANDA


Umunyamakuru Niyigaba Clement, uzwi cyane nka DC Clement, yanditse ibaruwa ifunguye asaba imbabazi Abanyarwanda nyuma y’amasaha make atawe muri yombi. Yagaragaje ko ibyo yakoze byatewe n’umujinya, bimuviramo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Iyi baruwa, ifitiwe kopi n’itangazamakuru, yanyujijwe ku munyamategeko we. Muri yo, DC Clement yitandukanyije n’abantu bose bari kugerageza gukoresha ikibazo cye mu nyungu zabo bwite.

Atangira ibaruwa ye agaragaza kwicuza no guca bugufi, yemera amakosa yakoze. 

Yagize ati:“Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nciye bugufi nsaba imbabazi ku bw’inyandiko, amashusho n’amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Mu by’ukuri, twakoze ibinyuranyije n’amategeko, nyuma yo gusenyerwa inzu, biza kuvamo umujinya utari ngombwa watumye nkora ibyaha.”

Yakomeje asezeranya ko naramuka ahawe amahirwe akagaruka mu buzima busanzwe, atazongera kwisanga mu bikorwa nk’ibyo ukundi.

Ati:“Nsabye imbabazi ntakamba, ibyabaye bibaye ubwa mbere n’ubwa nyuma. Aho ndi meze neza, ndahabwa uburenganzira bwose nemererwa n’amategeko kandi niteguye kuzaba urugero rwiza mu muryango nyarwanda.”

Mu gusoza, yihanganishije abakunzi be, abamenyesha ko ameze neza kandi abakumbuye:“Aho ndi ndatekanye, ndarinzwe kandi ndabakumbuye cyane.”

Iyi baruwa yayanditse nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko, aho kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Jabana.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments