Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yasabye Imana kurinda igihugu cye nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye ububiko bw’intwaro, igateza ubwoba n’impagarara mu murwa mukuru Bujumbura.
Iyi
nkongi yadutse mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2026, ifata ububiko bw’intwaro
buri mu kigo cya gisirikare kizwi nka “Base”, giherereye mu gace ka Musaga.
Inzego z’umutekano zirimo igisirikare cy’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano
w’Imbere mu gihugu zatangaje ko impamvu nyamukuru ishobora kuba ari ikibazo
cy’amashanyarazi, nubwo iperereza rikomeje.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Ndayishimiye yihanganishije
abaturage bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, abizeza ko inzego zibishinzwe ziri
gukora ibishoboka byose ngo zitabare ndetse zirinde umutekano w’igihugu.
Yagize
ati:“Duhumurije Abarundi bose: inzego z’igihugu ziri gukora ibishoboka byose
kugira ngo zitabare kandi zikomeje kurinda ubusugire bw’igihugu. Imana irinde u
Burundi.”
Guturika kw’intwaro n’ubwoba mu
baturage
Iyi
nkongi yahise ikurikirwa no guturika gukomeye kw’intwaro zari zibitse muri ubu
bubiko, ibintu byumvikanye mu bice bitandukanye bya Bujumbura. Amakuru
yatangajwe na BBC News agaragaza ko no mu masaha y’ijoro akuze, ahagana saa
22:30, hari hakiri kumvikana urusaku rw’ibiturika.
Uku
guturika kwateye impagarara zikomeye mu baturage, aho bamwe bagaragaye bahunga
bava mu ngo zabo bashaka ubuhungiro mu tundi duce tw’umujyi. Abatuye hafi
y’ikigo cya gisirikare cya “Base” bavuze ko inzu zabo zangiritse, bitewe
n’ibice by’ibisasu byaguyemo.
Ibyangiritse n’ingaruka bikomeje
kubarwa
Mu
duce twa Kinanira (caritsiye 3 na 4) ndetse no muri Ngagara (caritsiye 9), ho
mu birometero birenga bitanu uvuye aho impanuka yabereye, hagaragaye ibice
by’ibisasu byangije inzu z’abaturage. Ibi byagaragaje ubukana bw’iturika
ryabaye muri ubu bubiko bw’intwaro.
Nubwo
ingaruka z’iyi nkongi zikomeje kubarwa, kugeza ubu ntiharamenyekana umubare
nyawo w’ababa barakomerekejwe cyangwa ababa bahitanywe na yo. Inzego zishinzwe
ubutabazi n’umutekano zikomeje ibikorwa byo kugenzura no gufasha abahuye n’iki
kibazo.
Iperereza rirakomeje
Leta
y’u Burundi yatangaje ko hatangiye iperereza rigamije kumenya neza icyateye iyi
nkongi n’uko yakwirindwa mu gihe kiri imbere. Iyi mpanuka yongeye kwibutsa
akamaro ko kongera ingamba z’umutekano cyane cyane mu bubiko bw’intwaro, ahantu
hashobora guteza ingaruka zikomeye iyo habaye ikibazo.
Mu
gihe Abarundi bakomeje kwihanganisha abahuye n’iyi nkongi, ijambo rya Perezida
Ndayishimiye ryagarutse ku gukomeza kwiringira Imana no gukomeza guharanira
umutekano n’ubusugire bw’igihugu.