Umunyamakuru ukorera ku rubuga rwa YouTube, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.
Ibi
bibaye nyuma y’aho inzu uyu munyamakuru yari ari kubaka mu Karere ka Gasabo, mu
Mujyi wa Kigali, isenywe n’inzego z’ibanze, ibintu byakuruye impaka nyinshi ku
mbuga nkoranyambaga.
Icyateye impaka ku isenywa ry’inzu
Mbere
yo gutabwa muri yombi, DC Clement yari yasangije abamukurikira amashusho
agaragaza inzu ye iri gusenywa, agaragaza ko yari afite ibyangombwa byo kubaka
ishuri, ndetse anavuga ko yatunguwe no kubona ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo
bumusenyera butabanje kugera aho ikibazo cyabereye ngo busobanure neza
ibyakozwe.
Yavuze
kandi ko yari yanasabye ubuyobozi ko yakwisenyera ku bushake, ariko ngo
ntibyemerewe, ahubwo hifashishwa abakozi b’akarere barayisenya.
Ubusobanuro bw’ubuyobozi bw’Umujyi
Ku
ruhande rw’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Umuvugizi wabwo, Emma Claudine
Ntirenganya, yasobanuye ko icyangombwa DC Clement yari afite kitamwemereraga kubaka
inzu nshya.
Yagize
ati, icyari cyemewe ni ugusana inkuta ebyiri z’inzu ishaje no gusimbuza
amabati, aho kuba guhindura imiterere y’inyubako cyangwa gutangira indi nshya,
ari na byo byatumye hafatwa icyemezo cyo kuyisenya.
Ifungwa n’ibyaha akurikiranyweho
Nyuma y’uko iyi nkuru imaze gukwirakwira cyane, RIB yahise itangaza ko Niyigaba Clement yatawe muri yombi.
Umuvugizi
wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, agira ati:“Ni byo
arafunzwe. Aracyekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha
bw’amategeko.”
Ibyo amategeko ateganya
Amategeko
ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ibihano bikomeye ku byaha nk’ibi:
Iyi
dosiye ya DC Clement ije yiyongera ku zindi zagiye zigaragaza amakimbirane
hagati y’abaturage n’inzego z’ibanze ku bijyanye n’imyubakire, cyane cyane mu
Mujyi wa Kigali, aho amategeko agenga imyubakire akazwa cyane mu rwego rwo
kubungabunga igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Igaragaza
kandi uruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru byihuse, rimwe na
rimwe bikagira ingaruka mu mategeko iyo bifatwa nko gutesha agaciro inzego
z’ubuyobozi cyangwa gushishikariza abaturage kutubahiriza amategeko.
Like This Post? Related Posts