• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko igihe yigeze kumara iminsi myinshi atagaragara mu ruhame bitatewe n’uko ubuzima bwe butari bumeze neza nk’uko bamwe babivuze ahubwo ko byatewe n’uko yari yarafashe ikiruhuko ndetse akabona umwanya uhagije wo gusabana n’abuzukuru be.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa  Jeune Afrique, Francois Soudan.

Ubwo ikiganiro cyaganaga ku musozo, uyu munyamakuru yibukije Perezida Kagame ko muri Kamena 2025, yigeze kumara ibyumweru bigera kuri bitatu atagaragara mu ruhame ndetse abantu bagatangira kugira impungenge ku buzima bwe ko icyo gihe yaba atari ameze neza.

Mu kubaza iki kibazo umunyamakuru yagize ati “ Perezida dusoza hari ikibazo cyange bwite nshaka kubabaza. Muri Kamena umwaka ushize wigeze kumara ibyumweru bigera kuri bitatu nta muntu ukubona mu ruhame ndetse abantu n’itangazamakuru batangira kuvuga byinshi ku buzima bwawe kugera n’aho Guverinoma ibivuzeho ibibeshyuza. Ese byaragutunguye? 

Mu gusubiza perezida Kagame yagize ati “Kuberiki se ubundi ibyumweru bitatu ari byinshi ntagaragara mu ruhame? Nshobora no gufata ukwezi ntaboneka ndikugirana ibihe byiza n’abuzukuru banjye. Rero sinumva ukuntu byabaye ikibazo”.

“Wenda ni byo kuko ntabwo abantu babimenyereye”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubuzima bwe buhagaze neza ugereranyije n’abo bari ku kigero kimwe.

Yagize ati “ Reka nkubwire ufashe abantu 100 mu bice bitandukanye nta kintu ushingiyeho haba hano mu Bufaransa, mu Bwongereza yewe no muri Amerika hanyuma ugapima uko ubuzima bwabo buhagaze, wasanga ndi mu 10 ba mbere bafite ubuzima buhagaze neza”.

Muri Kamena 2025 nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hari gukwirakwira amakuru yavugaga ko Perezida Kagame arwaye kandi arembye, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko ari mu kiruhuko cy’akazi bisanzwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments