Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, Martin Fayulu yahamagariye Abanyekongo kugirana ibiganiro byo ku rwego rw’Igihugu nyuma y’igitero cyahitanye abasivili 44 i Bafwakao, muri teritwari ya Mambasa, mu ntara ya Ituri.
Iki gitero
cyagabwe n’umutwe wa Forces démocratiques alliées (ADF), cyongeye guteza
impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ibikorwa
by’uyu mutwe bikomeje kwibasira abasivili.
Mu butumwa
yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026, Fayulu
yanenze ubuyobozi buriho
(bwa Tshisekedi), avuga ko bwananiwe kurinda
abaturage.
Yagize ati:“I
Bafwakao, muri teritwari ya Mambasa, abavandimwe bacu bishwe n’ADF. Kubera
ubushobozi buke bw’ubutegetsi, abaturage bagomba guhaguruka. Ntidukwiye kwemera
gutereranwa. Dukwiye guhurira mu biganiro by’igihugu byuzuye kugira ngo
turengere RDC kandi turinde ubuzima bw’umuntu wese.”
Ibi yabivuze mu gihe ibitero bya
ADF bikomeje kwiyongera mu duce dutandukanye twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru,
nubwo ingabo za Leta zikomeje ibikorwa bya gisirikare.
Umutekano muke mu
burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye ku butegetsi bwa Félix
Tshisekedi, ingingo bukunze
kunengwa n’abatavuga rumwe nabwo.
Impuruza ya
Fayulu yo kugirana ibiganiro by’igihugu bihuriwemo na bose ishobora kongera
gutuma habaho impaka kuri
iki kibazo cy’umutekano ndetse
no ku kamaro ko gushyira hamwe kw’abanyapolitiki mu guhangana n’ibibazo
by’umutekano bikomeje gufata indi ntera muri ako gace.