Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko ibiciro ku masoko y’u Rwanda byitezweho kuzamuka bitewe n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ni
ibyatangajwe kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku
ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda n’ingaruka bushobora kugirwaho n’intambara
hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.
Minisitiri
w’Intebe avuga ko intambara mu Burasirazuba bwo hagati yagize ingaruka ku
biciro by’ingufu n’ubwikorezi ku rwego mpuzamahanga, aho agaragaza ko
nk’akagunguru ka peteroli kavuye ku 70$ kakaba kageze ku 100$.
Avuga ko mu
Rwanda naho hazabaho kwiyongera kw’ibiciro bitewe nuko ibi biciro biri ku isoko
mpuzamahanga bidatuma abacuruzi b’imbere mu gihugu babasha kurangura, mu gihe
haba hagumyeho ibiciro byari biriho.
Ati ” Bivuze
ngo abacuruza bacu nubwo turi kubaho ku biciro biri munsi bashobora kudashobora
kurangura ariyo mpamvu twagerageje kubafasha uko dushoboye kugirango bashobore
kurangura, ariko igiciro kiri ku isoko uyu munsi mu by’ukuri ntabwo kitwemerera
gukomeza gucuruza ku giciro dufite uyu munsi.”
Yanavuze ko
Leta yari imaze ukwezi itanga nkunganire kuri peteroli kugira ngo igabanye
ubukana bw’izamuka ry’ibiciro, ariko ko bitakomeza igihe kirekire kuko bisaba
amafaranga menshi.
Mu rwego rwo
kugabanya izi ngaruka, yasabye Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri
peteroli bihari, kugabanya ingendo zitari ngombwa, no kwitabira cyane gutega
imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zirimo n’iz’amashanyarazi.
Ati ”
Turashishikariza Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peterori dufite,
harimo ndetse no kuba twatangira guhindura imikorere ku buryo bw’ingendo zimwe
zitari ngombwa twazihagarika, cyangwa tukaba twakitabira mu buryo bwo kugenda
muri busi, bikaba byadufasha nk’igihugu kugabanya ibikomoka kuri peteroli
dukoresha buri gihe.”
Minisitiri
w’Intebe yavuze kandi ko by’umwihariko bizagira ingaruka ku bicuruzwa bitumizwa
n’ibyoherezwa mu mahanga, kuko hari inzira zimwe z’ubucuruzi zajyaga zinyura
muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, ubu zafunze, asaba Abanyarwanda
kwitabira gukoresha ibikorerwa imbere mu gihugu no kuzamura umusaruro.
Ati
“Turashishikariza abaturage gushyigikira no guhaha ibikorerwa mu gihugu bya
Made in Rwanda no kongera umusaruro, cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi aho
kugirango twicare tuvuga ngo intambara yabaye kandi dushobora gukora tukongera
umusaruro tukihaza.”
Minisitiri
w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko n’ubwo Abanyarwanda bazagerwaho
n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, bidakwiye kuba urwitwazo ku bacuruzi rwo
kuzamura ibiciro uko bishakiye ku isoko ry’imbere mu Gihugu.
Yijeje kandi
ko Guverinoma izakomeza gukurikirana iri zamuka ry’ibiciro kugirango bitazamuka
cyane bikaba byagira ingaruka kwizamuka ry’ifaranga ndetse no kwirinda ko
bihungabanya abaturage.
Like This Post? Related Posts