• Amakuru / MU-RWANDA

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, mu gihe litiro ya mazutu cyageze kuri 2205 Frw.

Ibi byatumye n’igiciro cy’ingendo gihinduka ku kilometero kuko mu Mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe abajya mu ntara, umugenzi azajya yishyura 41,58 Frw kuri kilometero.

Izi  mpinduka zibaye  mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yari yatangaje ko ibiciro ku masoko y’u Rwanda byitezweho kuzamuka bitewe n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda n’ingaruka bushobora kugirwaho n’intambara hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Minisitiri w’Intebe yavuze  ko intambara mu Burasirazuba bwo hagati yagize ingaruka ku biciro by’ingufu n’ubwikorezi ku rwego mpuzamahanga, aho agaragaza ko nk’akagunguru ka peteroli kavuye ku 70$ kakaba kageze ku 100$.

Avuga ko mu Rwanda naho hazabaho kwiyongera kw’ibiciro bitewe nuko ibi biciro biri ku isoko mpuzamahanga bidatuma abacuruzi b’imbere mu gihugu babasha kurangura, mu gihe haba hagumyeho ibiciro byari biriho.

Ati ” Bivuze ngo abacuruza bacu nubwo turi kubaho ku biciro biri munsi bashobora kudashobora kurangura ariyo mpamvu twagerageje kubafasha uko dushoboye kugirango bashobore kurangura, ariko igiciro kiri ku isoko uyu munsi mu by’ukuri ntabwo kitwemerera gukomeza gucuruza ku giciro dufite uyu munsi.”

Yanavuze ko Leta yari imaze ukwezi itanga nkunganire kuri peteroli kugira ngo igabanye ubukana bw’izamuka ry’ibiciro, ariko ko bitakomeza igihe kirekire kuko bisaba amafaranga menshi.

Mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka, yasabye Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli bihari, kugabanya ingendo zitari ngombwa, no kwitabira cyane gutega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zirimo n’iz’amashanyarazi.

Ati ” Turashishikariza Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peterori dufite, harimo ndetse no kuba twatangira guhindura imikorere ku buryo bw’ingendo zimwe zitari ngombwa twazihagarika, cyangwa tukaba twakitabira mu buryo bwo kugenda muri busi, bikaba byadufasha nk’igihugu kugabanya ibikomoka kuri peteroli dukoresha buri gihe.”

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments