Abaramyi Ben
na Chance banasanzwe ari umugore n’umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba
mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’ubwo bafite abakunzi b’ibihangano byabo benshi
batacyumva.
Aba bahanzi
bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha
abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye
ndetse akanazuka.
Ubwo bari mu
kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mata 2026,
cyagarukaga ku myiteguro y’icyo gitaramo babajijwe niba hari icyo bateganyiriza
abakunzi babo batumva Ikinyarwanda bazagikurikira mu buryo bw’iyakure.
Ben
yagaragaje ko kuririmba mu Kinyarwanda bibafasha kugeza ubutumwa ku bantu mu
buryo bwa nyabwo kandi bakumva banyuzwe.
Yagize ati :
“Uwambwira ngo ndirimbe mu Cyongereza sinatsindagira ubutumwa neza nk’uko mvuga
Ikinyarwanda, ubutumwa tuvuze mu rurimi rwacu ni bwo tuvuga tukumva tubuvuze
neza uko twifuza.”
Icyakora Ben
akomeza avuga ko kubera umubare w’abakunzi babo batumva Ikinyarwanda bakoze
indirimbo mu Cyongereza ariko mu gitaramo ho hazakoreshwa Ikinyarwanda.
Ati:”
Twakoze indirimbo y’icyongereza vuba aha tuzayibaha ariko ku bijyanye
n’igitaramo byo tuzatarama mu Kinyarwanda.”
Ben na
Chance bavuga ko abumva ururimi rw’Igiswahili hari izizabanyura z’itsinda rya
Papi na Dorcas ariko kandi bazanabageraho mu bihugu birimo Kenya na Tanzania.
Chance
yahamagariye abantu kuzitabira icyo gitaramo kuko kizarangwamo udushya twinshi
kandi kizasobanura imbaraga z’Imana.
Ati :” Ku
Cyumweru tuzavuga ubutumwa mu buryo bubiri tuzavuga igice cya mbere cy’uburyo
tubanye n’Imana mu buryo bw’ibifatika. Ntituzavuga ubuhamya tuzaburirimba.”
Bakomeje
bashimangira ko umuntu uzitabira icyo gitaramo azunguka byinshi bijyana no
kuzirikana isoko y’agakiza afite.
Bati:”Tuzavuga
kandi ubutumwa bwiza bwo gupfa no kuzuka kwa Krisitu, dufite indirimbo nyinshi
zibivugaho tuzaririmba. iIcyo n’icyo uzitabira igitaramo azasigarana.”
Uretse Ben
na Chance abandi bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo barimo itsinda rya Papi
Clever na Dorcas, Itsinda rya Alicia na Germaine na bo bakizamuka kandi bavuga
ko biteguye gutanga umunezero.
Biteganyijwe
ko kandi Pasiteri Julienne Kabanda washinze Minisiteri ya Grace room azatangamo
inyigisho.
Ni igitaramo
cyiswe Easter Jubilee, bikaba biteganyijwe ko kizaba tariki 05 Werurwe 2026, mu
nyubako ya BK Arena.