Umunyarwenya
akaba n’Umukinnyi wa Filime Mugisha
Emmanuel wamenyekanye nka Clapton
Kibonge yasabye anakwa Umukunzi we bamaranye Imyaka umunani babana Ntambara Mutoni Jacky .
Clapton
Kibonge Yasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gusezerana
imbere y’amategeko agahita abana n’umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo
gukora indi mihango.
Nyuma
y’igihe gito aba bibarutse imfura yabo, Muri
2022 bibarutse ubuheta, naho muri
2024 bibaruka umwana wa gatatu.
Ku tariki ya
21 Gashyantare 2026 mu birori byiza Clapton
Kibonge yasabye umugore we kuzamubera
uwe Iteka maze amwambika Impeta niza
imbere y’inshuti we n’Umuryango .
Uwo mugoroba waranzwe n’Udushya twinshi aho abana
babo aho bari bafite ibyapa, umwe icyapa cyari cyanditseho "Mama, imyaka 8
ishize..." umukobwa mukuru wabo yari afite ibindi byapa bibiri, kimwe
cyanditseho "wavuze yego ku rukundo." Ikindi cyanditseho "Ubu
uravuga yego iteka?".
Umugore we
Ntambara Mutoni Jacky akaba yarahise abyemera ndetse ahita amwambika impeta
y’urudashira.
Nkuko byari
byitezwe rero kuri uyu wa
Gatandatu Mutagatifu tariki ya 4 Mata 2026
nibwo Clapton Kibonge aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro bahagurutse i Kigali berekeje mu murenge wa Rwempasha mu karere
ka Nyagatare aho mu masaha ya mu gitondo habaye umuhango wo gusaba no Gukwa
Uwo muhango
witabiriwe n’abafite amazina akomeye hano mu
ruganda rw’Imyidagaduro nka
Muyoboke Alexis ,David Bayingana ,Rumaga ,Ndibamti,Papa Sava Rocky Kimomo , Junior Giti , Bahati Makaca , abakinnyi
ba Filime bakinana na Clapton Kibonge n’abandi
benshi batandukanye .
Ku gicamunsi nyuma
yo gusaba no gukwa bakomereje mu rusengero Gasinga Miracle Center i
Rwempasha gusezerana Imbere y’Imana
Biteganyijwe ko imihango yo kwakira abashyitsi nayo ibera aho I Nyagatare