Abahanzi
b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ben na Chance bakoze igitaramo
cy’amateka muri Kigali Arena abakitabiriye bataha bafashijwe.
Ni igitaramo
cyabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 cyiswe “Easter Jubilee
Music Gathering”, cyafashije abantu kwizihiza Pasika.
Nk’uko zari
inzozi zabo, bakaba barujuje Arena aho bataramiye abacyitabiriye mu ndirimbo
zabo zitandukanye zirimo ’Igikombe Cyanjye’, ’Kare mu Museke’, ’Tamu’,
’Nyigisha’ n’izindi.
“Easter Jubilee Music Gathering” ya
Ben&Chance bakaba bari bifashishije abahanzi Papy Clever&Dorcas
bishimiwe cyane.
Hari kandi
itsinda ry’abaririmbyi bavukana bakinazamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana Alicia na Germaine bari baririmbiye bwa mbere muri Arena akaba ari nacyo
gitaramo cyabo cya mbere bari bakoze, banyuze benshi mu ndirimbo nka
"Uriyo" na "Ibendera".
Muri iki gitaramo
kandi Pst Kabanda yigishije
ijambo rigaruka ku mugani w’abakobwa 10 aho batanu muri bo bari abanyabwenge
abandi ari abapfu.
Yasabye
abitabiriye igitaramo kwirinda kujya mu nzira y’abakobwa b’abapfu bateshutse
bakabura ubwenge bwo gutegereza umukwe.
Yerekanye ko
nubwo umubi akomeje gutsikamira abatuye Isi bose ariko Yezu/Yesu yiteguye
gukiza abamugana n’abamwizera hatitawe ku idini cyangwa itorero babarizwamo.
Ubwo
igitarmo cyagana ga ku musozo Chance yaciye amarenga ko iki gitaramo gishobora
kuba ngarukamwaka aho yabajije abacyitabiriye niba bifuza ko byaba bityo.
Ati
“Murifuza ko cyaba ngarukamwaka? Ni bande babyifuza? Pasika y’ubutaha
tuzagaruke?”
Abari muri
BK Arena bose bahise basubiza ko bifuza ko cyaba buri mwaka.
Ben
yashimiye abitabiriye igitaramo cye n’abaterankunga batandukanye bagishyigikiye
kugira ngo kigende neza.
Ben na we
yaciye amarenga ko iki gitaramo kigiye kuba ngarukamwaka aho yashimiye itsinda
ry’abacuranzi bamufashije rya TNT Band, aryizeza ko umwaka utaha bazaba bari
kumwe.