Umunyamakuru wa RBA, Lucky Nzeyimana n’umugore we Murekatete Divine bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa gatatu wabo bise, Shahzain Nganji Shariq.
Lucky
Nzeyimana abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri iki
Cyumweru tariki ya 05 Mata 2026, yavuze ko bashimiye Allah wabahaye umwana
w’umuhungu wabo avuga ko uyu muziranenge ameze neza
Ati ”
Umuyisilamu mushya yahageze amahoro..Allah azamurinde anamuyobore mu rugendo
rwe anamuhe ubuzima bwuzuyemo imigisha , intsinzi”
Lucky
Nzeyimana na Murekatete Divine barushinze muri 2016, aba bombi bakaba bari
basanzwe bafitanye abana babiri ; umukobwa Hudha Kamikazi na musaza we Ragnar.