Umunyamideli
Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model yakomoje ku gikomere yatewe Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 yamugize impfubyi akaba agendana amateka atahisemo
ariko akaba yarahisemo guha icyubahiro abe.
Mu butumwa
yanyujije ku rukuta rwe Instagram ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24, muri
iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Isimbi Model yanagarutse
kuri se amubwira ko ubu umukobwa we (Isimbi Model) yakuze ndetse yanashyingiwe
umugabo mwiza yari kuzakunda, ubu afite abuzukuru babiri kandi icyubahiro cye
ahora akigendana izina rye rikaba ritazibagirana.
Isimbi Model
akaba yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka
3 ikaba yaramugize imfubyi akaba agendana amateka atahisemo.
Ati
"Nari mfite imyaka 3 gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri iyo myaka
ubuzima bwakabaye ubundi nta cyasha, umuntu yisekera ndetse abona urukundo
ariko ubwanjye bwaranzwe n’igihombo, guceceka no kurokoka. Nabaye imfubyi
nikorera amateka ntigeze mpitamo ariko nahisemo kuyaha icyubahiro."
Yakomeje
agira ati "Nyuma y’imyaka 32 ntabwo nibuka uburibwe gusa ahubwo imbaraga
zabuturutsemo. Nibuka ubuzima bwatwawe hakiri kare, ijwi ryacecekeshejwe
n’urukundo rwibwe imiryango myinshi harimo n’uwanjye."
Isimbi Model
yavuze ko ubu yakuze, yakize ibikomere nubwo rimwe na rimwe biba bimeze
nk’ibidashoboka ndetse ko buri nkovu yikoreye ibigwi bw’Abatutsi bishwe bazira
uko bavutse.
Yibukije
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko atari bonyine ndetse ko Isi
iri kumwe nabo itazigera yemera ko byongera kuba ukundi.