Umuhanzi
Nyarwanda, Munezero Eric Prince uzwi nka Vex Prince yishimiwe bikomeye nyuma yo
guha icyubahiro Cecile Kayirebwa mu gitaramo yakroeye muri Côte d’Ivoire.
Ni
ibitaramo bibiri yakoreye muri iki gihugu tariki ya 16 na 17 Mata 2026 mu
Iserukiramuco rya MASA Africa (Marché des Arts du Spectacle d’Abidjan).
Uyu
muhanzi yatunguye benshi ndetse biranabashimisha ubwo yari ku rubyiniro rwa
MASA Africa 2026 aho yahisemo guha icyubahiro umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda,
Cecile Kayirebwa.
Ibi
yabikoze abinyujije mu kuririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ’Iwacu.’
Vex
kandi ku rubyubiro akaba yari yambaye bijyanye n’umuco nyarwanda aho yari
yambaye imikenyero afite n’ibendera ry’u Rwanda.
Uyu
muhanzi yataramiye muri Palais dela Culture Salle Laugah François kimwe
n’abandi bahanzi batumiwe muri ibi bitaramo kubera ubuhanga n’ubunyamwuga
bwabo.
MASA
Africa ni iserukiramuco rikomeye ku mugabane wa Afurika, rikaba rihuza abahanzi
b’ingeri zitandukanye barimo abaririmbyi, ababyinnyi n’abakinnyi b’ikinamico mu
guteza imbere umuco no gufasha abahanzi kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
Vex
Prince yitabiriye iri serukiramuco nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo nshya
yise ‘Wahala’ yasubiranyemo na Cole M.G.N, umu-producer akaba n’umuhanzi
ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ibigwi mu muziki w’Isi
by’umwihariko muri Amerika, dore ko afite ibihembo bitandatu bya Grammy Awards.
Vex
Prince watangiye umuziki mu 2022, akunzwe mu ndirimbo nka “Wahala”, “Bad
Energy” na “Holy Water” zamuhesheje abakunzi benshi mu Rwanda no mu Karere, mu
gihe “Money” yakoranye na Dorty wo muri Côte d’Ivoire na “Laler” yakoranye na
Fior2Bior byamufunguriye amarembo y’abafana benshi muri Afurika
y’Iburengerazuba.