• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi w’icyamamare  Davido, yatangaje ko atifuza ko abana be bazakora mu ruganda rw’imyidagaduro, ahubwo akifuza ko bazakora mu bigo bya se, Deji Adeleke.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Breakfast Club,  yasobanuye impamvu z’iki cyemezo, anagaruka ku rugendo rwe rutoroshye mbere yo kugera ku ntsinzi.

Mu gusubiza ikibazo yari  abajijwe niba yifuza ko abana be bazajya mu muziki, Davido yavuze ko ku bwe yahitamo ko bakora mu bigo by’umuryango.

Davido yagize  ati  Omo  agomba gukorera Sekuru  kukovburi Noheli, papa ajyana abuzukuru bose. Nubwo afite byinshi, harimo n’indege ze bwite, ibyishimo bye ni ukubona abuzukuru be.

Davido yavuze ko imwe mu mpamvu nyamukuru ari uko abana be bafite amahirwe yo kubona ubuzima bworoshye binyuze mu bigo bya sekuru.

Yagaragaje ko: gukorera mu bigo bya Deji Adeleke byabaha umutekano w’igihe kirekire kandi byabafasha kwirinda ibibazo bikunze kuboneka mu myidagaduro ikindi bizabaha amahirwe yo gutangira ubuzima bafite umurongo usobanutse

Davido yanavuze kandi  ku buryo se atigeze amushyigikira mu ntangiriro z’umuziki we, ibintu yavuze ko byamubabaje cyane.

Yagize  ati “Papa kutanyemera mu muziki byishe ibyishimo byanjye, kugeza igihe yabonaga ko nabyiyemeje koko.” Ibi byatumye Davido afata icyemezo cyo kudashaka gusubiramo iryo kosa ku bana be.

Nubwo afite icyifuzo cy’uko abana be bajya mu bucuruzi, Davido yavuze ko atazababuza gukora ibyo bakunda.

Yagize ati:nzabashyigikira nibahitamo kujya mu myidagaduro ,sinzabashyiraho igitutu nk’uko byambayeho

Ku bwa Davido, ubuzima bwiza ku bana be si ugukurikirana izina rye mu muziki, ahubwo ni ukubaha amahirwe arambye binyuze mu bucuruzi bw’umuryango ariko adakuraho uburenganzira bwo guhitamo inzira yabo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments