• Imyidagaduro / ABAHANZI

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwasubitse urubanza rwa Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko umunyamategeko we atangaje ko atiteguye kuburana, kuko batabonye umwanya uhagije wo gusoma no gusuzuma dosiye y’uregwa.

Urubanza rwa DC Clement ruzasubukurwa tariki ya 27 Mata 2026, saa tatu za mu gitondo.

DC Clement ufite urubanza nimero RDP00161/2026/TB/GBSO, acyekwaho ibyaha 5 ari byo; Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Kurwanya ububasha bw’amategeko, Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, ahita ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments