• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya Shema Arnaud De Bosscher, uzwi nka DJ Toxxyk, ibyaha akurikiranyweho birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, bumusabira igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu iburanisha ryo ku wa 20 Mata 2026, aho uru rubanza rwari rwasubukuwe nyuma yo gusubikwa ku wa 15 Mata 2026, bitewe n’ubusabe bw’abunganira uregwa bifuzaga kuburana bari kumwe na we aho afungiye mu Igororero rya Mageragere.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, abunganira DJ Toxxyk bari bari kumwe n’umukiliya wabo, bakurikirana urubanza bari mu Igororero rya Mageragere, mu gihe Urukiko rwari ruri i Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko DJ Toxxyk akwiye guhamwa n’ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibindi biyikomokaho, ndetse n’icyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka.

Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, aho bivugwa ko yagonze umupolisi akahasiga ubuzima. Mu iperereza ryakurikiyeho, hanasanzwe ibiyobyabwenge iwe.

Mu kwisobanura kwe, DJ Toxxyk yemeye ibyaha bibiri birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, ariko ahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Yanabwiye urukiko ko yasabye imbabazi umuryango w’umupolisi witabye Imana, ndetse ko wanamubabariye.

Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko uwahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na 2,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, igihano giteganywa ni igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Naho ku cyaha cyo guhunga umaze guteza impanuka, amategeko ateganya igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka umwe, n’ihazabu iri hagati ya 10,000 Frw na 30,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyemezo cy’Urukiko ku rubanza rwa DJ Toxxyk giteganyijwe kuzasomwa ku wa 4 Gicurasi 2026 Saa Munani z’amanywa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments