• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’amashyaka ya politiki, imiryango itandukanye n’abaturage, hagamijwe kuvugurura Itegeko Nshinga ryashyizweho muri Gashyantare 2006.

Ibi bije mu gihe ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS rimaze igihe rikora ubukangurambaga busaba Abanye-Congo gushyigikira iryo vugururwa, rivuga ko ryafasha gukemura ibibazo igihugu gifite birenze ubushobozi bwa manda ebyiri ziteganywa n’itegeko.

Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi atatowe gusa ngo ayobore manda zigenwe n’amategeko, ahubwo ko yatorewe gukemura ibibazo bikomeye igihugu gifite, bityo ko kubigeraho bisaba igihe kirenze manda ebyiri.

Icyakora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bakomeje kwamagana iki gitekerezo, bavuga ko gishobora guhungabanya amahame ya demokarasi.

Bashimangira ko Itegeko Nshinga ryo mu 2006 ribuza Perezida kurenza manda ebyiri, bityo ko agomba kuzava ku butegetsi mu 2028.

Ku wa 20 Mata 2026, Umunyamabanga Uhoraho w’ihuriro riri ku butegetsi rya Union Sacrée, akaba n’Umuvugizi waryo, André Mbata, yatangaje ko hari umubare munini w’abaturage umaze kugaragaza ko ushyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Yakomeje asaba amashyaka ya politiki, imiryango itandukanye, abanyamuryango ba Union Sacrée, amadini n’abandi bose bagize inzego z’ubuzima bw’igihugu, gutanga ibitekerezo byabo byanditse kuri iyi gahunda bitarenze tariki ya 20 Gicurasi 2026.

Nyuma y’icyo gihe, biteganyijwe ko hazashyirwaho komisiyo ya tekiniki izasesengura ibitekerezo byose byatanzwe, igategura raporo izashyikirizwa Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo afate icyemezo cya nyuma.

Nubwo byitwa gukusanya ibitekerezo, hari ababona ko icyerekezo kimaze kugaragara, cyane cyane nyuma y’uko ku wa 08 Mata 2026 Perezida Tshisekedi yatangaje ko afite intego yo kugeza igihugu ku rwego rwo kuba mu bihagaze neza muri Afurika bitarenze umwaka wa 2032.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments