• Amakuru / MU-RWANDA


Umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko wo mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo, yabeshywe n'umusore ko agiye gushakirwa akazi mu Mujyi wa Kigali, aho guhabwa ako kazi yisanga ateragurwa ibyuma ndetse aranasambanywa.

Uyu mukobwa yazanywe ku Kigonderabuzima cya Muhima avirirana kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, nyuma yo gutoragurwa mu ishyamba rya Shyorongi yambaye ubusa buri buri. 

Yavuze ko uwo mugizi wa nabi wamusambanyije akanamutera ibyuma yari yaje amwizeyeho ko ari bumurangire akazi ariko aza gutungurwa ni uko amukoreye ibyamgura mbi.

Si ibyo gusa, kuko uretse kumusambanya no kumuteragura ibyuma yanamutwaye ibyo yari afite byose birimo Telefone ebyiri (2), igikapu n'imyenda yari yambaye.

Aganira n'umunyamakuru wa BTN TV yavuze ko uwo musore bamenyeniye mu rubuga rwa WhatsApp (Group WhatsApp) maze amwizeza ko azanushakira akazi ko gucuruza muri Alimentation mu Mujyi wa Kigali.

Ibyo byatumye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, afata urugendo ava iwabo mu Karere ka Ruhango yerekeza mu Mujyi wa Kigali maze ageze I Nyabugogo amusaba ko amusanga I Shyorongi ari nabwo yahuye n'uruva gusenya.

Mu mvugo yuje ikiniga yagize ati:"Twahuriye mu rubuga rwa WhatsApp, Bitewe n'ukuntu namwumvaga cyangwa twahuye nkamubona nari namwizeye sinatekerezaga ko yangirira nabi ngo antere ibyuma cyangwa ngo ansambanye.  Gusa, biragaragara ko hari ikindi yari agambiriye."

Kugeza ubu uyu mukobwa arwariye mu Kigonderabuzima cya Muhima, aho ari guhabwa ubutabazi bw'ibenze burimo gufashwa kuba atakwandira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n'ibindi...

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukunze kumvikana rugira inama abizezwa akazi kugira amakenga kuko abagizi ba nabi bitwaza kurangira akazi abakobwa bakabamura ndetse bakanabasambanya babaye benshi. 

Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments