• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abagabo icyenda bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kugurisha ibitari ibyabo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bagabo berekanywe ku wa 21 Mata 2026, aho RIB yagaragaje ko bakoraga mu matsinda atandukanye, buri tsinda rifite inshingano zihariye mu migambi yabo y’uburiganya.

Mu itsinda rya mbere harimo Muhirwa Robert wiyitaga “Dr. Andrew”, wigiraga umunyamahanga uje gukora ubushakashatsi ku gihingwa cya quinoa mu Rwanda, nyamara iki gihingwa gisanzwe kidahingwa mu gihugu.

Yari afatanyije na Munyaneza François Xavier (50), wari ushinzwe imari (DAF), Ndaruhutse Emile (44), washakaga inzu, Hagenimana uzwi nka Cyprien wamufashaga, ndetse na Niyomugabo Jerome wagenzuraga niba inzu yujuje ibisabwa n’uwo mushinga wabo w’impimbano.

Habyarimana Felicien we yari ashinzwe gushaka icyo bita “imbuto za quinoa”, aho yafataga uburo akabusiga irange ry’umukara akabwitirira ko ari quinoa yo mu Karere ka Kirehe hafi ya Tanzania.

Aba bose bakekwaho kuba baramaze kuriganya abantu amafaranga arenga miliyoni 53 Frw ndetse n’ibihumbi 3,000 by’amadolari, hashingiwe ku birego byatanzwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko aba bakekwaho uburiganya babanzaga kwiyegereza ba nyir’inzu babizeza kuyikodesha ku madolari 8,200 ku kwezi, ndetse bakabizeza kwishyura amezi atandatu cyangwa umwaka wose icyarimwe.

Nyuma bakabashuka babinjiza mu bucuruzi bw’izo “mbuto za quinoa”, aho babizezaga inyungu nyinshi. Mu ntangiriro, uwashutswe yaguraga ku madolari 2,000 akabona bayamugurira ku 3,000, bigatuma abona inyungu akizera uwo mushinga. 

Ibyo byakomezaga gutuma yongera amafaranga ashora, kugeza ubwo ageze ku madolari 20,000, ariko akazasigara afite ibicuruzwa bidafite agaciro nta n’umuguzi wabyo.

Dr. Murangira yasabye abantu bose kugira amakenga ku byo babwirwa nk’amahirwe adasanzwe, ashimangira ko abatekamutwe b’uburiganya batagira isura yihariye kandi bashobora kwibasira uwo ari we wese, harimo n’abantu bize cyangwa bafite ubushobozi.

RIB kandi yerekanye irindi tsinda ry’abantu batatu bakekwaho ibyaha bisa n’ibi, barimo Rubayita Adolphe wiyitaga nyir’ubutaka, Nzabaterura Job wari noteri wigenga, na Nyandwi Theoneste washakaga abakiliya.

Aba bashatse ubutaka mu Karere ka Gasabo, nyirabwo afunze, umugore we yarapfuye, bakora inyandiko mpimbano babwiyandikaho, maze babushakira umukiliya wabahaye miliyoni 50 Frw. Uwo mukiliya yaje kugira amakenga, aza gusanga ubutaka atari ubwabo, ahita atanga amakuru, barafatwa.

Mu byaha bakurikiranyweho, igihano gito gishobora kuba umwaka umwe, naho igihano kinini kikagera ku myaka icumi y’igifungo.

By’umwihariko: Gushinga cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi bihanishwa igifungo cy’imyaka 7 kugeza ku 10.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bihanishwa igifungo cy’imyaka 2 kugeza ku 3 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri 5 Frw.

Kugurisha ikitari icyawe cyangwa kugitangaho ingwate bihanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri 2 n’ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na miliyoni 1 Frw.

Gukoresha inyandiko mpimbano bihanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza ku 7 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri 5 Frw.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments