Amakuru y’ibanga aravuga ko Igihugu cy’u Bubiligi kimaze igihe giha u Burundi umurundo w’intwaro, ngo buzawifashishe mu mugambi wo gutera u Rwanda buhuriyemo n’ibindi bihugu.
Amakuru kandi avuga
ko Bruxelles yasabye Gitega kuyifasha muri uriya mugambi kugira ngo bakureho
ubuyobozi bw’u Rwanda, ibyo ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bwaje
kwemera.
Bivugwa ko kugira ngo uyu mugambi ugende neza u
Burundi bwasabye u Bubiligi ubufasha burimo ubw’intwaro zigezweho ndetse
n’ubw’irinzi bw’ikirere, kugira ngo uriya mugambi uzacemo; mbere yo kubuha
intwaro ziganjemo izari zimaze igihe kirekire mu bubiko.
Ni intwaro zirimo za drone zibarirwa mu 5,000 ndetse
n’imbunda ziganjemo iziremereye.
Bivugwa kandi ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo
zibarirwa mu 50,000 zigomba kwifashishwa muri uriya mugambi.
Umugambi w’u Bubiligi n’u Burundi wo gutera u Rwanda
kandi uravugwamo ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo.
Andi makuru kandi avuga ko Perezida Félix Antoine
Tshisekedi wa Congo Kinshasa ateganya gukora uko ashoboye akisubiza imijyi ya
Goma na Bukavu imaze umwaka urenga yarigaruriwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa
AFC/M23, kugira ngo izifashishwe mu mugambi wo gutera u Rwanda.
Amakuru kandi avuga ko Ambasaderi w’u Burundi i
Bruxelles, Thérence Ntahiraja, amaze igihe ahuriza hamwe abarwanya ubutegetsi
bw’u Rwanda baba mu Bubiligi kugira ngo na bo bazifashishwe muri uriya mugambi.