Intambara iri gukomeza gukaza umurego hagati ya Iran n’ibihugu biyihanganye na yo, yatangiye kugira ingaruka ku buzima busanzwe bw’abaturage ku Isi, aho ishobora gutuma ibiciro bya agakingirizo bizamuka ku kigero kigera kuri 30%.
Ibi
byatangajwe n’uruganda rukomeye ku Isi rukora udukingirizo, Karex, rugaragaza ko ihungabana ry’urwego
rw’itangwa ry’ibikoresho by’ibanze rishobora gutuma igiciro cy’iki gicuruzwa
cy’ingenzi mu buzima rusange kizamuka cyane mu minsi iri imbere.
Impamvu nyamukuru
ishingiye ku ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli, kuko ibikoresho
byifashishwa mu gukora agakingirizo birimo nka synthetic rubber na silicone oil
bikomoka kuri uru rwego. Uku kuzamuka kw’ibiciro kwa peteroli guterwa ahanini
n’umutekano muke uri mu Strait of Hormuz,
unyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi.
Ibi byiyongeraho ko
ubwikorezi bw’ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga bwatangiye guhungabana, bigatuma
kugera ku bikoresho no kubitanga ku masoko bitinda cyangwa bikaba bihenze
kurushaho.
Ku rundi ruhande,
ubusabe bw’udukingirizo ku Isi na bwo bwazamutse ku kigero cya hafi 30%, ibintu
bishobora gutuma isoko ribura ibyo rikeneye, cyane cyane mu bihugu bikiri mu
nzira y’amajyambere.
Impuguke mu buzima
zigaragaza ko izamuka ry’ibiciro cyangwa igabanuka ry’udukingirizo ku isoko
bishobora kugira ingaruka zikomeye, zirimo kwiyongera kw’inda zitateganyijwe
ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Nubwo uruganda Karex
ruvuga ko mu gihe cya vuba rugifite ubushobozi bwo gukomeza gutanga umusaruro,
rugaragaza ko mu gihe intambara yakomeza, ikibazo gishobora gufata indi ntera.
Ibi byose bigaragaza ko ingaruka z’intambara zitagarukira ku rwego rwa politiki n’ubukungu gusa, ahubwo zigera no ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, ku buryo n’ibikoresho by’ibanze nk’agakingirizo bishobora guhenda cyangwa bikabura ku isoko.