Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Mata 2026 nibwo umusore witwa Niyigaba Alexandre
yishe se witwa Mbarubucyeye Alexandre wari ufite imyaka 62y'ubukuru, ubwe
yiyemereye ko yamwishe amutemesheje umuhoro ku gikanu no mu nkokora aho ngo
yamusanze aho yarimo kubariza imbaho mu rugo hanyuma ngo amaraso ayaharuza
isuka ayamena mu bwiherero.
Mu makuru uyu wakoze amahano ubwe yatanze yavuze ko yabikoze bari mu rugo bo
nyine saa cyenda z'amanywa yamara kumwica agatemberera muri santere ka Gasenyi
nyuma ngo akaza kumenya ko umugore wa nyakwigendera ari nawe nyina witwa
Mukashyaka Ancilla 57 ageze mu rugo agahita ajya kumwica nawe akamwirukankana
afite ifuni ariko bikarangira amucitse.
Hari bamwe bavuga ko uyu musore yari asanzwe agira ikibazo cyo mu mutwe ndetse
ko ngo yigeze no kujyanwa kwa muganga i Ndera akamarayo iminsi akagarurwa
babona yarorohewe.
Abajijwe icyabimuteye yasubije ko we icyamubabaje ari uko atabashije kwica na
nyina.
NTUCIKWE N'IYI NKURU MU MAKURU YACU YA SAA 21H00