• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhamya Bishop Harerimana Jean Bosco ibyaha bitandukanye bumukurikiranyeho, agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7).

Bishop Jean Bosco Harerimana wahoze ayobora itorero rya Zeraphat Holy Church, yaburanye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu rubanza rwasubukuwe rubera mu ruhame, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere ubwo haburanwaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bishop Harerimana n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto agaragaza imyanya ndangagitsina.

Uwamureze yavuze ko Bishop Harerimana yamusabye amafaranga angana na miliyoni 10 Frw, amwizeza ko azamusengera agakira indwara yo kuva, akayamuha ariko ntasohoze ibyo yamwemereye.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko ayo mafaranga yakiriwe hakoreshejwe Mobile Money y’itorero ndetse n’andi yatanzwe mu ntoki.

Mu kwiregura, Bishop Harerimana yavuze ko uwo mugore yashatse ko bagirana imibonano mpuzabitsina, ariko we akabyanga.

Yongeyeho ko uwo mugore ari we wamwoherereje ifoto y’igitsina cye, ashaka kumwereka uko giteye, ariko kuko yari azi ko ari inshuti y’umugore we, agahitamo kubimwereka.

Bishop Harerimana yakomeje avuga ko uwo mugore yashatse gusenya urugo rwe, maze abonye bidakunze atangira gukangisha umugore we.

Umugore wa Bishop Harerimana na we yavuze ko nyuma yo kubona iyo foto, yayimwoherereje nyirayo amusaba ibisobanuro ku mpamvu yayihaye umugabo we, ari na ho byaturutse uwo mugore atangira kubatera ubwoba ko azabafungisha.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Bishop Harerimana ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, mu gihe umugore we yasabiwe igifungo cy’imyaka itatu.

Ku ruhande rw’uregwa, Bishop Harerimana n’abamwunganira mu mategeko basabye ko yagirwa umwere, bagaragaza ko ibyaha aregwa bidafite ishingiro.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruzatangaza umwanzuro warwo ku wa 14 Gicurasi 2026 saa cyenda.

Bishop Harerimana n’umugore we batawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024, ariko ku wa 31 Ukwakira 2024 baza kurekurwa by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments