• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bitunguranye yatangaje ko igihugu cye cyongereye igihe cy’agahenge mu mirwano kirimo na Iran, mu rwego rwo gutanga amahirwe ku biganiro bya dipolomasi bishobora gushyira iherezo kuri iyi ntambara imaze amezi hafi abiri.

Ibi Trump yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku busabe bw’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pakistan, Asim Munir, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shehbaz Sharif. 

Aba bayobozi basabye ko Amerika yakongera igihe cyo kudatera Iran, kugira ngo habeho umwanya uhagije wo kugera ku masezerano y’amahoro.

Trump yavuze ko nubwo hari agahenge, ingabo za Amerika zakomeje gufata ingamba zikomeye zirimo gufunga ibyambu bya Iran, ku buryo nta bwato bwinjira cyangwa ngo busohoke muri icyo gihugu. 

Yagize ati: “Agahenge kazakomeza kugeza igihe Iran izagaragaza ubushake bwo kuganira, ikanashyikiriza imbanzirizamasezerano ziganisha ku mahoro arambye.”

Iyi ntambara yatangiye gukomera mu ntangiriro za Werurwe 2026, nyuma y’uko Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igabye ibitero bikomeye kuri Iran. Mu bayiguyemo harimo n’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Ali Khamenei, ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za gisirikare na politiki.

Ku wa 08 Mata 2026, Trump yari yatangaje ko Amerika na Iran byemeranyije ku gahenge k’igihe gito k’ibyumweru bibiri, ariko nyuma yaho ibiganiro bikomeje gutinza, hafashwe icyemezo cyo kongera iki gihe kugira ngo hashakwe umuti urambye.

Iyi ntambara yagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, cyane cyane bitewe no gufungwa kw’inzira y’ingenzi y'umuhora wa Hormuz inyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi. Ibi byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane, aho akagunguru kageze ku madolari arenga 120 muri Werurwe 2026, kava hafi kuri 70$ kari kariho mbere y’iyi ntambara.

Mu minsi ishize, ibiciro byongeye kuzamuka ho gato, ariko nyuma y’itangazo rya Trump ryo kongera agahenge, byahise bigabanukaho gato, aho akagunguru kari hafi ya 98,97$.

Ku wa 21 Mata 2026, Trump yongeye gushimangira ko Iran igomba kwemera ibiganiro, bitaba ibyo igahura n’ingaruka zikomeye atigeze abona mu mateka yayo.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru John Fredericks, avuga ko nubwo intambara ishobora kuba iri kugana ku musozo, imyitwarire ya Iran ari yo izagena uko ibintu bizagenda.

Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo bagaragaje ko bagishidikanya ku bushake bwa Amerika mu kuganira by’ukuri, bashinja ubuyobozi bw’i Washington kudashyira imbere amahame ya demokarasi mu miyoborere n’imibanire mpuzamahanga.

Nubwo bimeze bityo, amahanga akomeje gukurikiranira hafi ibi biganiro, yizeye ko bishobora gutanga umusaruro, bigahagarika intambara ishobora gukomeza guhungabanya umutekano n’ubukungu bw’Isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments