Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore w’imyaka 31 y'amavuko n’umusambane we, bakekwaho kwica umugabo w’uyu mugore w’imyaka 34 y'amavuko bamukubise agafuni.
Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31 Werurwe 2026, mu Mumudugudu wa Cyogo, mu Kagari ka Kirimbogo, mu Murenge wa Rurembo, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba, ubwo uwo mugore yacungaga umugabo we asinziriya agahamagaraga umusambane we ngo aze amufashe kumwica.
Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko mu ibazwa rye, uwo mugore yavuze ko umugambi wo kumwica bawucuze nyuma y’uko umugabo we avumbuye ko afite undi mugabo basambana.
Yakomeje asobanura ko yagiye inama n’uwo musambane we ko bagomba kumwica kugira ngo bajye basambana ntacyo bikanga. Avuga ko mu kwica umugabo we, bamusanze mu nzu asinziriye, umusambane we agafata icyuma akakimutera munsi y’ugutwi, nawe agafata agafuni akakamukubita mu gahanga agahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts