Umuraperi
w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Drake, ategerejwe mu gitaramo kizabera
i Kigali tariki 10 Gashyantare 2027, kikaba kiri mu bigize uruhererekane
rw’ibitaramo yise “Drake Freeze the World Tour bizenguruka Imigabane
itandukanye y’Isi”
Ni amakuru agaragara
ku nteguza zabyo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku itariki
23 Mata 2026, aho yagaragaje ingengabihe y’uko ibyo bitaramo izagenda.
Drake yagaragaje
ko azazenguruka imigabane itandukanye, ariko mu ntangiriro za 2027 akazahera ku
Mugabane w’Afurika.
Bigaragara
ko mu gutarama Drake azatangirira i Cape Town tariki 8 Mutarama 2027, akomereze
i Johannesburg tariki 9 Mutarama 2027.
Nyuma
azerekeza i Lagos muri Nigeria tariki 16 Mutarama 2027, mbere yo gukomereza i
Cairo tariki 23 Mutarama 2027.
Urwo rugendo
kandi ruzakomereza muri Morocco aho azataramira i Marrakech tariki 23 Mutarama
2027 ndetse na Casablanca tariki 26 Mutarama 2027.
Nyuma y’aho
ni bwo azagera i Kigali ku wa 10 Gashyantare 2027, akomereze i Nairobi tariki
13 Gashyantare 2027, i Luanda tariki 15 Gashyantare 2027 ndetse na Abidjan
tariki 17 Gashyantare 2027.
Azasoza
ibitaramo bye muri Afurika anyuze i Dar es Salaam mbere yo gusoza i Gaborone
tariki 24 Gashyantare 2027.
Drake ni
umuhanzi watangiye kwamamara mu 2009 binyuze muri ‘mixtape ye yise “So Far
Gone” yakunzwe irimo indirimbo nka “Best I Ever Had.”
Iyi mixtape
ibyatumye abona amahirwe yo gusinyishwa na Lil Wayne mu nzu ya Young Money
Entertainment.
Nyuma mu
2010, Drake yasohoye Album ye ya mbere “Thank Me Later” ihita ijya ku mwanya wa
mbere ku rutonde rwa Billboard 200, bimubera intandaro yo kumenyekana mu
ruhando mpuzamahanga.
Ubusanzwe
Drake, amazina ye bwite ni Aubrey Drake Graham, umwete yashyize mu buhanzi bwe
bwatumye ashyirwa mu bahanzi bagize uruhare mu guhindura isura y’umuziki wa
Hip-Hop na R&B ku Isi.
Like This Post? Related Posts