Mu gihe u
Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga umuco warwo no kuwusigasira
mu bisekuru by’ejo haza Ambasade y’u Rwanda
muri Kenya yatangije gahunda nshya
igamije kwigisha abana b’Abanyarwanda baba muri Kenya ururimi rw’Ikinyarwanda
ndetse n’imbyino gakondo.
Iyi gahunda
ije nk’igisubizo ku kibazo cyari kimaze kugaragara mu miryango y’Abanyarwanda
baba mu mahanga, aho bamwe mu bana batangira gutakaza ubumenyi ku rurimi rwabo
n’umuco gakondo bitewe no gukurira kure y’igihugu.
Abateguye
iyi gahunda bagaragaza ko intego yayo nyamukuru ari ugufasha abana kumenya
gusoma, kwandika no kuvuga Ikinyarwanda neza ndetse gusobanukirwa umuco
nyarwanda n’indangagaciro zawo no gukomeza kugira isano n’igihugu cyabo
Ni gahunda
igamije kubaka umusingi ukomeye ku bana, kugira ngo nubwo baba mu mahanga,
badatakaza indangamuntu yabo.
Amasomo
azajya atangwa buri wa Gatandatu ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, aho abana bazajya biga mu
buryo bwihariye bubafasha gusobanukirwa no gukunda ibyo bigishwa.
Itsinda rya
mbere ryatangiye aya masomo ku wa 25 Mata 2026, rigizwe n’abana bafite imyaka
iri hagati ya 8 na 12. Biteganyijwe ko uko gahunda igenda ikura, hazongerwamo
n’andi matsinda.
Uretse kwigisha
ururimi, iyi gahunda izibanda kandi ku
myitozo y’imbyino gakondo, imwe mu nkingi zikomeye z’umuco nyarwanda.
Muri iyo
gahunda Abana bazahabwa amahirwe yo kwiga imbyino zitandukanye z’umuco
nyarwanda ,gusobanukirwa amateka yazo no gukoresha umubiri n’amarangamutima mu
kwerekana uwo muco
Ibi
bizafasha abana kumva ko umuco atari amagambo gusa, ahubwo ari ubuzima buboneka
mu bikorwa.
Ambasade y’u
Rwanda yashimiye cyane ababyeyi bagize uruhare mu kwandikisha abana babo muri
iyi gahunda, igaragaza ko ubufatanye bwabo ari ingenzi mu gutsinda kwayo.
By’umwiharikoAmabasade
yashimiye byimazeyo ababikira babiri b’abanyarwanda
Sr. Caritas Mukamukiga na Marie Claire Karikwera ku bwitange bagaragaje mu kwigisha no gufasha
abana gusobanukirwa neza ururimi n’umuco.
Iyi gahunda
si iy’igihe gito gusa, ahubwo ifite icyerekezo cyo gukomeza kwaguka ikagera ku
bana benshi ndetse no kubaka umuryango
w’Abanyarwanda bafite isano rikomeye no
guteza imbere ubufatanye hagati y’abanyarwanda
baba mu mahanga n’igihugu cyabo
Iyi gahunda imwe mu ngero nziza zerekana uburyo
abanyarwanda baba hane y’u Rwanda bashobora kugira uruhare rukomeye mu
iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu gusigasira umuco.
Kwiga
ururimi rw’ikinyarwanda n’umuco
bizafasha aba bana kwigirira icyizere ku muco wabo ,kumva neza aho bakomoka no
kuzaba aba mbasaderi b’u Rwanda aho bari hose
Mu gihe
kizaza, aba bana bashobora kuzagira uruhare mu guteza imbere u Rwanda, baba
bari imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga.
Iyi gahunda
ya Ambasade y’u Rwanda muri Kenya ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo
kubungabunga umuco nyarwanda no kuwugeza ku bisekuru by’ejo hazaza kuko izagaragaza ko umuco ari inkingi y’ubumwe
n’isano ryabo ndetse ko ururimi ari umusingi w’ubuzima bw’igihugu kandi buri wese, aho yaba ari hose, afite
uruhare mu kuwusigasira