Tariki ya 27
Mata mu 1994, ni umunsi wa 21 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze,
ukaba uwa 116 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari
ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya
no hino mu gihugu.
Kuri iyi
tariki nibwo intumwa za Leta y’abatabazi yari iri gukora Jenoside zakiriwe
n’ubutegetsi bw’u Bufaransa i Paris, hirengagijwe ubuzima bw’Abatutsi ibihumbi
bari bamaze kwicwa.
U Bufaransa
ni cyo gihugu cyonyine cyakomeje gukorana na Leta y’abicanyi n’ubwo byari
byaragaragaye ko iyo Leta yarimo ikora Jenoside.
Tariki ya 27
Mata 1994, intumwa ebyiri za leta yari ikomeje gutsemba Abatutsi ari zo Jérôme
Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza, bakiriwe i Paris muri Elysée na
Matignon, mu gihe Amerika n’u Bubiligi banze kubaha viza.
Bagiranye
ibiganiro n’abategetsi b’Abafaransa barimo Minisitiri w’intebe Edouard
Balladur, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppe na Bruno Delaye,
wategekaga Ibiro bishinzwe Afurika mu biro bya perezida wa Repubulika.
Barayagwiza,
icyo gihe yari Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Ministeri
y’ububanyi n’amahanga, akaba no muri komite nyobozi ya CDR. Yari umwe mu
bashinze RTLM, igikoresho gikomeye cyahembereye jenoside. Bicamumpaka yari muri
MDR power, akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’abicanyi.
Bicamumpaka
yari umuhezanguni utaratinye kuvugira mu kanama k’umuryango w’abibumbye
amagambo yuzuye urwango avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari ngombwa.
Imiryango
iharanira uburenganzira bwa muntu yokeje igitutu Ubufaransa, igaragaza ko
bitumvikana ukuntu Ubufaransa bwakwakira abantu bafite amaraso mu biganza,
busobanura ko bakiriye izo ntumwa z’u Rwanda kugira ngo bakomeze kugirana
ibiganiro n’impande zombi. Nyuma baje kuvuga ko rwari uruzinduko rwihariye
(“private visit”).
U Bufaransa
bwari buzi neza abo baganiraga abo aribo, n’inkunga ya politiki bagombaga
kubaha kugira ngo Jenoside ikomeze.
Abatutsi
bakomeje kwicwa mu bice bitandukanye by’igihugu
Abatutsi
biciwe i Gikonko, ubu ni mu karere ka Gisagara . Kuri iyi tariki Abatutsi
batangiye gukusanyirizwa kuri Komine, baturutse mu makomine Rusatira, Ruhashya,
Shyanda, Mbazi, basanga aba Mugusa.
Hiciwe
abarenga 25,000. Mu kubakusanya abakonseye bafashe indangururamajwi
bahamagarira abatutsi bose kujya mu kibuga cy’umupira. Kubakusanya byafashe
nk’iminsi ibiri yose, ubundi abasirikare bakabarasa bahagaze hejuru y’ikibuga,
abicanyi bitwaje intwaro gakondo bagose hagira uhunga isasu akabagwamo.
Kuri iyi
tariki Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyamure mu murenge wa Muyira, akarere ka
Nyanza.
Umusozi wa
Nyamure wari uherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, komine Ntyazo,
Segiteri ya Nyamure muri selire ya Gatare. Ubu ni mu karere ka Nyanza, umurenge
wa Muyira, akagali ka Nyamure mu mudugudu wa Gatare.
Muri rusange
ku musozi wa Nyamure hiciwe abatutsi 22,378, imirambo yabo bayisize ku gasozi
kubera ko yari myinshi cyane.
Like This Post? Related Posts