Urwego
rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Habarurema Jean D’amour ukurikiranyweho
gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi.
Iperereza
ryagaragaje ko ukurikiranweho, yabaga ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa 'shaka
umukunzi' hakaba haranacishwaga amatangazo y'akazi n'abagakeneye.
Uyu igihe
yabonaga umukobwa wanditse muri uru rubuga avuga ko akeneye akazi, yacaga mu
gikari bakavugana akamubeshya ko akazi ashaka yakamuboneye Shyorongi.
Iyo
bemeranywaga, yaboherezaga itike akababwira ko bahura hanyuma akabashuka
akabajyana mu gashyamba kari hafi yaho atuye akabasambanya akanabambura ibyo
bafite byose amaze kubatera ubwoba ko abica.
Uyu yafashwe
amaze gushuka no gusambanya abakobwa batandukanye harimo n'utaruzuza imyaka
y’ubukure, hakaba hari ababashije kumucika atarabasambanya aho umwe
yanatewe icyuma agerageje kumurwanya.
Aba bakobwa
yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato babaga bavuye mu bice bitandukanye
by'Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi na Bugesera.
Habarurema
akaba akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo; gukoresha undi imibonano
mpuzabitsina ku gahato, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gusambanya
umwana.
RIB
irashimira abatanze amakuru kugirango uyu afatwe, inaburira n'undi wese waba
afite imigambi yo gukora ibyaha nk'ibi kuyihagarika kuko bitihanganirwa.
Irakomeza
kuburira abantu ibasaba gukomeza kugira amakenga, bakirinda kwizera
ababashukisha cyangwa ababizeza ibintu bitandukanye birimo akazi.