• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo w’imyaka hafi 45 y’amavuko wo mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, yishwe n’umukobwa w’imyaka 25 usanzwe akora uburaya, nyuma yo kutumvikana ku mafaranga bari bavuganye.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, mu Mudugudu wa Kagusa, Akagari ka Kagarama, mu Murenge wa Kazo.

Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uwo mugabo yari yajyanye n’uwo mukobwa iwe, nyuma yo kumvikana ko baza gusambana akamwishyura amafaranga 1.500 Frw. Nyuma y’igikorwa, ngo uwo mugabo yamuhaye 500 Frw gusa, bituma havuka amakimbirane hagati yabo.

Bivugwa ko impaka zahise zihinduka imirwano, ari na bwo uwo mugabo yaguye hasi agahita apfa. Uwo mukobwa yatawe muri yombi, ndetse yemera ko ari we wamwishe, nubwo avuga ko byatewe n’uburakari nyuma yo kutishyurwa nk’uko bari babyumvikanyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Kanzayire Consolée, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise zitabara, uwo mukobwa agafatwa agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Yagize ati: “Bari bumvikanye amafaranga 1.500 Frw, ariko uwo mugabo arangije amuha 500 Frw. Byateje amakimbirane bahita barwana, uwo mugabo agwa hasi ahita apfa, bikaba bishoboka ko yananyoye.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa. Uregwa na we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bwibukije abaturage kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi n’uburaya, no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bibashe gukumirwa hakiri kare.

Abaturage bavuga ko muri ako gace uburaya bukunze kugaragara, bikaba byaratumye bamwe batatungurwa n’iki gikorwa cy’ubwicanyi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments