• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugabo ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye, abashukisha ko azabashakira akazi.

Amakuru y’iperereza agaragaza ko uyu mugabo yakoreraga ibikorwa bye mu itsinda rya WhatsApp ryitwa “Shaka umukunzi”, aho abanyamuryango basangiriraga amakuru atandukanye arimo n’amatangazo y’akazi.

Bivugwa ko iyo yabonaga umukobwa ugaragaza ko akeneye akazi, yamwandikiraga mu buryo bwihariye (private), akamubeshya ko hari akazi yamuboneye i Shyorongi. Nyuma yo kumwemeza, yamwohererezaga itike yo kujyayo, akamubwira aho bazahurira.

Iyo bahuraga, ngo yamujyanaga mu gashyamba kari hafi y’aho atuye, akamukangisha kumwica, akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse akamwambura ibyo afite byose.

Iperereza rikomeje ryagaragaje ko uyu mugabo yamaze gushuka abakobwa batandukanye, barimo n’utarageza ku myaka y’ubukure. Hari bamwe mu bahohotewe babashije kumucika atarabagirira nabi, nubwo umwe muri bo yanatewe icyuma agerageje kumwitabara.

Aba bakobwa bakomokaga mu bice bitandukanye birimo Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi n’aka Bugesera.

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kugerageza kwica (ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi), no gusambanya umwana.

RIB yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye uyu mugabo afatwa, inibutsa ko ibyaha nk’ibi bidashobora kwihanganirwa, isaba n’abandi bose bafite imigambi nk’iyi kuyireka kuko amategeko azabafata.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments