Perezida wa Uganda,
Yoweri Kaguta Museveni, yifatanyije n’umuryango we mu byishimo byo kwizihiza
ubukwe bw’umwuzukuru we Sasi Karugire, mu muhango gakondo wa kuhingira wabaye
mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu butumwa
bwe bwuzuyemo amarangamutima, Perezida Museveni yavuze ko iki ari kimwe mu bihe
by’ingenzi mu buzima bwe, ndetse kikaba gihamya y’ukwizera kwe n’uruhare
rw’Imana mu rugendo rw’umuryango we.
Mu ijambo
rye, Yoweri Kaguta Museveni yashimiye Imana ku buzima bwe n’umuryango we,
agaragaza ko kubona abana be bakura bakubaka imiryango yabo ari umugisha
ukomeye, cyane cyane urebye ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati:“Ndashimira
Imana yankomeje njye na Maama Janet, tukagira umuryango ndetse tukabasha
kubyara no mu bihe bikomeye Uganda yari irimo.”
Yakomeje
avuga ko kubona umwuzukuru we arushinga ari indi ntambwe imushimishije cyane:
“Ndishimira
kuba narabonye abana banjye bakura, bagatangira imiryango yabo, none nkaba
ngeze aho mbona n’umwuzukuru wanjye arushinga.”
Aya magambo
agaragaza uburyo Perezida Museveni afata umuryango nk’inkingi ikomeye y’ubuzima
bwe.
Perezida
Museveni yashimangiye ko ukwizera Imana ari ryo pfundo ry’ubuzima bwe, ndetse
ko ibyo agezeho byose abifata nk’umugisha.
Yagize ati:“Bitwigisha
ko iyo ukora umurimo w’Imana, na yo igukorera uwawe.”
Aya magambo
agaragaza uko abona ko ubuzima bwe, intsinzi n’ibyishimo by’umuryango we byose
bifitanye isano n’ukwizera no gukurikiza indangagaciro z’iyobokamana.
Sasi
Karugire ni umukobwa wa Natasha Museveni Karugire Edwin Karugire
Yashyingiranywe
n’umusore uzwi ku izina rya Tash, akaba ari umuhungu wa Sam Kavuma, umwe mu
basirikare bakomeye muri Uganda.
Ubu bukwe
bwahuje imiryango ikomeye, bugaragaza ubumwe n’isano iri hagati y’imiryango
itandukanye.
Umuhango wa kuhingira
wabaye mbere y’ubukwe nyir’izina, ni umwe mu mihango gakondo ifite agaciro
kanini mu muryango nyafurika.
Uyu muhango uhuza
imiryango yombi mu buryo bwemewe n’umuco ndetse ugaragaza icyubahiro
n’indangagaciro z’umuryango kandi ukaba intangiriro y’urugendo rushya
rw’abageni
Mu muryango
wa Perezida Museveni, uyu muhango wabaye mu buryo buha agaciro umuco, ukerekana
ko n’ubwo ari umuryango w’abayobozi bakuru, bagishyira imbere imigenzo gakondo.
Mu butumwa
bwe, Yoweri Kaguta Museveni yanagarutse ku bihe bikomeye Uganda yanyuzemo,
agaragaza ko kubasha kurera umuryango no kuwubona ukura mu bihe by’amage ari
ibintu bishimira cyane.
Ibi
byerekana ko ubuzima bwe bwagiye buhura n’imbogamizi zitandukanye ariko
umuryango we wabaye inkingi yo kumufasha gukomeza ndetse ko kubona
abamukomokaho bakomeza uwo murage ari iby’agaciro
Aya magambo
ya Perezida Museveni atanga ubutumwa bukomeye ku rubyiruko n’imiryango muri
rusange ko umuryango ari inkingi y’ubuzima ikindi ko kwizera Imana bifite
uruhare rukomeye mu buzima no kubaha
umuco n’imigenzo ari ingenzi ndetse ko gukomeza umurage w’umuryango ari
inshingano y’abato
Ubukwe bwa Sasi
Karugire si ibirori by’umuryango gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’umurage,
ukwizera n’icyizere cy’ejo hazaza.
Ku bwa Yoweri
Kaguta Museveni, ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bukomeza, imiryango igakura,
kandi indangagaciro z’umuco n’ukwemera bikomeza guhererekanywa.