Kuri uyu
munsi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ari kumwe
n’Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Investigation Bureau, Col (Rtd) Pacifique
Kayigamba Kabanda, ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent
Muhizi, bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Singapore Police Force, How Kwang
Hwee, ku cyicaro cya Polisi ya Singapore.
Ibiganiro
hagati y’impande zombi byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bijyanye no kurwanya
ibyaha bigezweho kongerera ubushobozi inzego z’umutekano no gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga
umutekano (digital policing)
Ibi biganiro
bigamije gufasha ibihugu byombi guhangana n’imbogamizi nshya z’umutekano,
zirimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Impande
zombi zagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu kazi ka Polisi ari ingenzi
cyane mu bihe bya none aho ziyemeje gukoresha uburyo bugezweho mu gukumira no
gukurikirana ibyaha ,gusangira ubumenyi n’ubunararibonye ndetse no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi
b’inzego z’umutekano
Muri uru
ruzinduko, itsinda ry’u Rwanda rizitabira inama y’iminsi itatu ya Milipol TechX
Summit, ihuriza hamwe impuguke n’abayobozi mu rwego rw’umutekano baturutse
hirya no hino ku isi.
Iyi nama
izaba igamije: guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga ku gusangira udushya mu ikoranabuhanga
ry’umutekano no gushaka ibisubizo bishya
ku bibazo by’umutekano byugarije isi
Uru
ruzinduko rwa (IGP) CG Felix Namuhoranye rugaragaza ko u Rwanda rukomeje
gushyira imbere ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’umutekano, hagamijwe kunoza
serivisi za Polisi ,guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka no kurinda
umutekano w’abaturage mu buryo burambye
Ibiganiro
hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Singapore ni intambwe ikomeye mu
gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano, cyane cyane mu guhangana
n’ibyaha bigezweho bisaba ubufatanye n’ikoranabuhanga rihanitse.