Sosiyete ya
Zacu Entertainment ifite televiziyo ya Zacu TV icaho Sinema Nyarwanda, ku
bufatanye na Mizero Yves utunganya ama filime batangaje ko bagiye gushyira
hanze filime nshya izaba igaruka ku buzima bw’abanyeshuri biga mu mashuri
yisumbuye ‘HighSchool’.
Iyi filime
yiswe, The Back Stage, biteganyijwe ko izajya hanze mu mpeshyi ya 2026,
izagaragaramo abakinnyi bamaze kugira amazina azwi mu ruganda rwa Sinema
Nyarwanda barimo : Saranda Mutoni Olive, Kayonga Gatesi, Shemaryimanzi Dwayne,
Eliane Irakoze, Tonny Jossy, n’abandi benshi.
Umuyobozi wa
Zacu Entertainment yateye inkunga iyi filime, Wilson Misago mu butumwa
yatambukije kuri konti ye ya Instagram, ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026,
agaruka kuri iyi filime yavuze ko byahoze ari inzozi ze kuba yakora filime
ishingiye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ariko cyera kabaye
abigezeho, Nelly yakomeje avuga ko iyi filime izaba irimo buri kimwe cyose
gikenewe ngo inyure uyireba.
Ati “
Hashize igihe kinini nifuza gukora filime ishingiye ku banyeshuri biga mu
mashuri yisumbuye, nishimiye ko twabigezeho hamwe na Mizero Yves wayoboye iyi
filime, Filime Back Stage izaba irimo : ibiteye amatsiko, Umuziki, ibyishimo,
umuryango, ubuzima bwo ku ishuri n’ibindi byinshi.”
Iyi filime nshya ya ‘The Backstage’, izatambuka kuri shene ya Zacu TV iboneka kuri dekoderi za Canal + , yayobowe na Mizero Yves umaze kubaka izina mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda, uyu ni we wayoboye filime zakunzwe zirimo : Hurts Harder, Waz You, Behind, Maya, The Secret, ndetse na Card.
Like This Post? Related Posts