Urukiko
rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC
Clement akurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Ni umwanzuro
urukiko rwafashe kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, aho urukiko rwemeza
ko DC Clement akomeza gukurikiranwa ibyaha bine akekwaho afunze.
Ku wa 27
Mata, nibwo DC Clement yaburanye mu rukiko rwa Gasabo asaba kurekurwa
by’agateganyo, agakurikiranwa adafunze.
Ubushinjacyaha
bumushinja ibyaha birimo guteza imvururu, kurwanya ububasha bw’amategeko no
gukorera urugomo abayobozi nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bugiye
gusenya inyubako y’amashuri yubatswe nta byangombwa.
Bahamije ko
DC Clement yakoresheje amagambo akomeye anenga abayobozi ndetse agashishikariza
abaturage kwivumbura.
Buvuga kandi
ko ibi byagendanye n’ibikorwa by’urugomo yakoreye umuyobozi ushinzwe
imyubakire, akangiza imodoka ndetse agatera amabuye.
DC Clement
yemeye ko yakoze amakosa abitewe n’uburakari ndetse asaba imbabazi agaragaza ko
atari yabitekereje neza.
Yri yasabye
gufungurwa by’agateganyo agaragaza ko afite umugore urwaye akeneye kwitaho
ndetse no gutanga ingwate asabwa.
Kuri uyu wa
Kane, Urukiko rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ndetse indi mpamvu
rwashingiyeho rutegeka ko akurikiranwa afunze ni uko atabashije kugaragaza
ingaruka umuryango we wagizweho no kuba akurikiranywe mu butabera ngo bibe
byarashingiweho bemeza ko agomba kuburana adafunze.