Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2026 umuramyi Tracy Agasaro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifurije Umugabo we isabukuru nziza aho yagize ati ” Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo Imana yampitiyemo, kuri uyu munsi Ijuru ryanditse izina ryawe mu Isi utaje nk’umugabo gusa ahubwo uje nk’urumuri. Maze mu b’Umana bwayo ihuza ubuzima bwawe n’ubwanjye”
Tracy
Agasaro yakomeje avuga ko Rene Patrick ari nk’isengesho rye ryasubijwe ahamya
ko urukundo rwe rumukomeje.
Ati ” Urenze
kuba uri umugabo wanjye, uri isengesho ryasubijwe ubuhamya mbamo buri munsi.
Ukwizera kwawe kurankomeza Urukundo rwawe rukamfubika. Kugendana kwawe n’Imana
bikantera roho yanjye ikabyigiraho mu buryo amagambo atasobanura…}”
Kugukunda
birera, bimeze nko guhagarara mu gitangaza ntigeze ntekereza ko nabona.
Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye “Tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo
Rene Patrick yambitse impeta y’urukundo Tracy Agasaro bemeranya kubana
akaramata.
Nyuma yaho
tariki ya 27 Ugushyingo 2021 Rene Patrick yasabye anakwa umugore we Tracy
Agasaro. Maze aba bombi baza gusezerana kubana akaramata mu birori by’ubukwe
bwabo byabaye tariki ya 04 Ukuboza 2021.
Nyuma y’uko
babanye nk’umugabo n’umugore aba baramyi bakoranye indirimbo zinyuranye zirimo:
imirimo yawe, Jehovah, n’izindi nyinshi.
Like This Post? Related Posts