Umuhanzi
Shakira yatangaje ko indirimbo amaze iminsi ateguza yayikoreye umwihariko
w’imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’Amaguru cya 2026 (FIFA World Cup 2026)
ndetse ko yayihuriyemo na Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye ba Afrobeat muri Nigeria.
Yabitangaje
ku mugoroba wa tariki 07 Mata 2026, yifashishije amashusho magufi ateguza iyo
ndirimbo.Ni amashusho agaragara aririmba anabyina iyo ndirimbo muri Stade ya
Maracaná ateguza abantu ko bakwiye kwitegura kuko na we yiteguye.
Yanditse
ati: “Turi muri Stade Maracaná tubafitiye indirimbo Dai Dai ya FIFA World Cup
2026, izabageraho tariki 14 Gicurasi, ndi kumwe na Burna Boy kandi turiteguye”.
Ni amakuru
yakiranywe urugwiro kuko abenshi mu bamukurikira bahise bagaragaza ko banyuzwe
n’uko Shakira ahora akora amateka.
Uwitwa
Dancin-darina yanditse ati: “Indi ndirimbo kandi nanone!”. Uwitwa rinel_ib we
yanditse ati: “Hari indirimbo 4 zamenyekanye z’igikombe cy’isi ariko iza
Shakira zamenyekanye kurusha izindi,bigaragaza ubuhanga, urukundo n’imbaraga
azikorana. Komeza wamamare mwamikazi.”
Dai Dai ije
gushimangira ubuhangange bwe mu kwandika indirimbo zogeza umupira w’amaguru
kuko ije ikurikira iyo yise Waka Waka (This Time for Africa) yakoreye igikombe
cy’Isi mu 2010, ubwo Afurika y’Epfo yakiraga ‘FIFA World Cup’, yakunzwe cyane.
Shakira
ateguje Dai Dai mu gihe hari indi ndirimbo ya Coca Cola indirimbo ya ‘FIFA
World Cup 2026 yahurijemo Abahanzi barimo J Balvin, Travis Barker, Amber Mark
na Steve Vai, ishingiye ku ndirimbo “Jump” ya Van Halen.
Biteganyijwe
ko imikino y’igikombe cy’isi izatangira kuva tariki 11 Kamena-19 Nyakanga 2026
ikazabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Like This Post? Related Posts