Ikibazo cy’indege ya Perezida w’u Burundi imaze imyaka igera ku 10 iparitse i Madrid muri Espagne gikomeje gufata indi ntera, nyuma y’amakuru avuga ko inyandiko zayo zafashwe n’uwahoze ari ambasaderi w’u Burundi muri Afurika y’Iburengerazuba, Cherif Aidara Bocoum.
Iyo ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream G-IV ifite nimero 9U-BKB
yoherejwe muri Espagne mu 2017 kugira ngo ikorerwe igenzura rya tekiniki.
Icyo
gihe, Cherif Aidara yari yahawe inshingano zo gukurikirana ibikorwa byayo no
kuyiherekeza.
Amakuru
ava mu nyandiko za email zijyanye n’igurwa ry’iyo ndege mu 2014 agaragaza ko
Aidara yari mu bantu ba hafi bakurikiranye icyo gikorwa, harimo no
kohererezanya ubutumwa na Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, wari umwe mu
banyembaraga bakomeye ku butegetsi bwa Perezida Pierre
Nkurunziza.
Biravugwa
ko iyo ndege ikimara kugera ku kibuga cya Cuatro Vientos i Madrid, Cherif
Aidara yafashe inyandiko zose ziyemerera kuguruka no kwimurwa, atabimenyesheje
abayobozi bakuru b’u Burundi.
Kuva
icyo gihe, iyo ndege yakomeje kuguma i Madrid idakora kubera kubura inyandiko
z’ingenzi ziyemerera gukora ingendo.
Amakuru
akomeza avuga ko uyu wahoze ari umudipolomate yasabye ko leta y’u Burundi
ibanza kumwishyura amafaranga avuga ko ayibereyemo mbere yo gusubiza izo
nyandiko.
Cherif
Aidara Bocoum yari umwe mu bantu ba hafi cyane ba Perezida Pierre Nkurunziza,
ndetse bivugwa ko yamukoreraga inshingano zidasanzwe zirimo iza dipolomasi
n’iz’ibanga.
Mu
kwezi kwa Mata gushize, Perezida Évariste
Ndayishimiye yemeye ko ubutegetsi bwe bukomeje kugira ikibazo cyo kubona
umuntu ufite inyandiko z’iyo ndege.
Yagize
ati: “Iyo ndege igomba kuva i Madrid
ikajya mu Bwongereza. Ntishobora kuva i Madrid idafite inyandiko. Kandi ntituri
kubasha kubona umuntu uzifite.”
Aya magambo yakurikiwe n’impaka nyinshi muri politiki y’u Burundi,
cyane cyane ko igihe Perezida Ndayishimiye yageraga ku butegetsi, Cherif Aidara
yari agifite inshingano zo guhagararira u Burundi muri Afurika
y’Iburengerazuba.
Yaje
gukurwa kuri uwo mwanya mu 2022, ndetse hari amakuru avuga ko atagifitiwe
icyizere n’ubutegetsi buriho.
Kuri ubu, leta y’u Burundi iri hagati y’amahitamo abiri akomeye:
kwemera kwishyura amafaranga asabwa kugira ngo ibone inyandiko z’iyo ndege
cyangwa gukomeza kuyireka iparitse i Madrid, ibintu bikomeje gutwara amafaranga
menshi yo kuyicunga buri mwaka.