Ku munsi
nk’uyu w’itariki ya 15 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo
mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza
hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.
Abatutsi
biciwe kuri Cour d’appel ya Ruhengeri, Musanze
Inyubako
y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze yitwa Cour d’Appel yahungiyemo
Abatutsi barenga 400 bari baturutse mu bice bitandukanye by’iyahoze ari
perefegitura ya Ruhengeri, ariko abenshi muri bo bakaba bari baturutse mu
yahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke) bakaba bari
bahungiye muri Superefegitura baturutse hirya no hino mu ngo bumvise ko hari
ubuhungiro.
Uwari
Superefe wa Busengo Nzanana Dismas abamuhungiragaho yaberekaga ko nta kibazo
akababwira ko bahaguma ntacyo bari bube ariko anavugana n’uwari Perefe wa
Ruhengeri Zigiranyirazo Protais agira ngo abamwoherereze bicirwe mu mujyi wa
Ruhengeri.
Nzanana
yahise ababwira ko agiye kubaha imodoka zikabahungishiriza muri Zaire, bahise
bazana amabisi (bus) zirabajyana babashyira mu nyubako y’icyahoze ari “Cour
d’Appel”. Ku itariki ya 15/04/2019 nibwo interahamwe ziturutse hirya no hino
harimo n’umutwe witwaga “Amahindure” wari umaze kwica Abatutsi mu cyahoze ari
Komine Mukingo waje gufasha izo interahamwe bica Abatutsi bose bari muri iyo
nyubako.
Ababashije
kuvamo baje kwicirwa kuri Mukungwa bavanywe ku bitaro bya Ruhengeri. Babanje
guteramo amagerenade nyuma bagasubiramo guhorahoza abasigaye badapfuye ari nako
bafataga impinja bakazikubita ku nkuta.
Abatutsi
biciwe I Nyange muri Komini Kivumu
Amateka y’i
Nyange haba ku kiriziya ndetse no mu nkengero zaho, ni mu cyari Komini Kivumu,
muri Superefegitura Birambo yari igizwe n’amakomini atatu: Bwakira, Kivumu na
Mwendo, Perefegitura Kibuye.
Amateka
agaragaza inzira ndende Abatutsi banyuzemo bahungira muri Kiriziya ya Nyange,
bizeye umutekano ariko ku cyemezo cya Padiri Seromba Athanase wari padiri
mukuru, hakoreshejwe imashini ikora imihanda “Caterpillar” Kiriziya yarasenywe
abari bayihungiyemo bose baricwa.
Nyuma
y’urupfu rwa Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal ku itariki ya 6 Mata 1994,
hatangiye kugabwa ibitero ku Batutsi muri Komini ya Kivumu bihitana abasiviri
barimo Grégoire Ndakubana, Martin Karekezi na Thomas Mwendezi. Kubera ibyo
bitero, Abatutsi bo mu masegiteri anyuranye ya Komini ya Kivumu bavuye mu ngo
zabo bahungira mu mazu y’ubutegetsi no muri za kiriziya zirimo n’iya Nyange.
Burugumesitiri
wa komini Kivumu n’abaporisi bayo bakusanyije impunzi zivuye mu masegiteri
ayigize babajyana kuri Paruwasi ya Nyange, bagezeyo Padiri Athanase Seromba
yababajije amakuru yerekeranye n’impunzi zitari zahagera, maze yandika amazina
y’impunzi zaburaga, lisiti yazo ayishyikiriza Burugumesitiri Grégoire Ndahimana
kugira ngo zishakishwe zizanwe kuri Paruwasi, zimaze kuba nyinshi hategurwa
umugambi wo kubicira mu kiriziya.
Bimwe mu
bitero byakozwe n’abantu batandukanye ariko abazwi cyane ni umucuruzi witwa
Gaspard Kanyarukiga, umwarimu witwa Télesphore Ndungutse, Anastase Nkinamubanzi
wakoreraga isosiyete yitwa Astaldi yari ishinzwe kubaka umuhanda uhuza
Rubengera na Gisenyi, ni nawe watwaye tingatinga yasenye kiriziya y’i Nyange,
Padiri Athanase Seromba yumvikanye na Grégoire Ndahimana wari Burugumesitiri wa
Komini ya Kivumu, Fulgence Kayishema wari umugenzacyaha muri Komini ya Kivumu,
Télesphore Ndungutse, Gaspard Kanyarukiga n’abandi bantu batandukanye, ngo bice
Abatutsi.
Abatutsi
barishwe mu rusengero rwa E.A.R Ruhanga
Ku musozi wa
Ruhanga mu 1994 hari hatuye Abatutsi benshi ndetse no ku yindi misozi yahanaga
imbibi naho yo mu cyahoze ari Komine Gikoro. Jenoside itangiye bamwe mu Batutsi
baho bafashe imiheto n’amacumu byabo bahungira ku musozi wa Ruhanga.
Interahamwe zitangiye kubarwanya bafata abana, abagore, abasaza n’abakecuru
babajyana mu rusengero rwa E.A.R, bo bahangana n’interahamwe bakoresha intwaro
zabo za Gakondo bari bahungaye ndetse n’amabuye.
Interahamwe
zimaze kubona ko bikomeye zahururuje Jendarmerie i Rwamagana bazana indege ya
kajugujugu irabarasa abasigaye interahamwe zirabatemagura. Bamaze kubica bahise
bajya kwica abari mu rusengero babatwikisha essence harokokamo bake cyane.
Uru
rusengero rwaguyemo n’uwari Pasteur warwo w’umuhutu wari wiyemeje kurengera
Abatutsi bahahungiye nk’umushumba w’itorero apfana n’umuryango we wose kandi
atari Umututsi. Uru rusengero rukaba rwabaye Urwibutso rwa Jenoside rutanzwe na
E.A.R.
Iyicwa
ry’abatutsi kuri Kiriziya ya Ntarama
Jenoside
igitangira abatutsi bo mu gace ka Ntarama bagerageje kwirwanaho. Babonye
basumbirijwe kubera ko interahamwe zafashwaga n’abasirikare batangiye guhungira
kuri kiliziya ya Centrale ya Ntarama. Kubera ko ubwicanyi bwari bwakomeje
umurego hirya no hino mu Bugesera, hari abandi batutsi baturutse Kanzenze,
Kayumba na Nyamata nabo bari bahungiye Ntarama.
Tariki ya
15/4/ 1994, haje bus zirimo abasirikare n’interahamwe ziturutse ahandi hamwe
n’abicanyi ba Ntarama bica impunzi zari ku kiliziya zigera ku 3000. Babicishe
imbunda na grenades ndetse n’intwaro gakondo.
Tariki ya
15/04/1994 ku mashuri ya Cyugaro hiciwe Abatutsi benshi, barimo abari
bahahungiye bahaturiye, bavanze n’abari bamaze kuva mu mirambo ku kiriziya ya
Ntarama nabo bagahita basanga abataricwa ku mashuri. Abarokotse ubwicanyi
bwabereye kuri ayo mashuri bahungiye mu rufunzo rwiswe CND mu gihe cya
Jenoside, bakajya bazamuka mu gicuku gushakisha ibyo kurya bagira icyo babona
bagatekera aho ku mashuri, nyuma bagasubira mu rufunzo butaracya.
Abatutsi
biciwe kuri paruwasi Cyahinda, Nyaruguru
Hagati
y’itariki ya 14-15/04/1994, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku
Kiliziya ya Cyahinda babarirwa mu bihumbi 32. Abiciwe muri iyi paruwase babaga
baturutse muri Komini Nyakizu n’izo byari byegeranye nka Komini Mubuga, Kivu na
Nshili.
Ababigizemo
uruhare ni Ntaganda Ladislas wari Burugumestiri wa Komini Nyakizu, Superefe
Assiel Simbalikure wayoboraga superefegitura ya Busoro, Festus Nyamukaza
wakoranye bya hafi na Ntaganzwa, le Pasteur Francois Bazaramba de l’Union des
Eglises Baptistes au Rwanda (UEBR Nyantanga), Celestin Batakanwa, Geofrey
Dusabe, Celestin Rucyahana (un ancient militaire) n’abandi.
Kugira ngo
Abatutsi bakusanyirizwe I Cyahinda, burugumesitiri Ntaganzwa n’izindi
nterahamwe babanje gufunga amayira abuza guhungira i Burundi bakajya
bashishikariza abatutsi kujya i Cyahinda bababeshya ko ari ukubarindira
umutekano. Bamaze kubakusanya, Ntaganzwa yasabye abajandarume baturuka I Butare
boherejwe na Major Cyriaque Habyarabatuma barimbura Abatutsi bari kuri paruwasi
ya Cyahinda.
Ikindi
cyaranze Jenoside I Cyahinda ni ukurokoka kwa Padiri Charles Nshogoza wari
padiri mukuru wa Cyahinda washoboye kwihisha ubwicanyi bwabereye kuri paruwasi,
ahungira ku mukozi wakoreraga paruwasi witwaga Alexis. Burugumesitiri Ntaganzwa
yaramuhize afatanyije na sergent jandarume witwaga Corneille Ndindayino kugeza
bamuvumbuye, bamuzana kuri paruwasi Cyahinda bamushinyagurira, hanyuma
baramwica. Hari mu kwezi kwa Gicurasi 1994.
Abatutsi
biciwe mu Cyirwamocyinzovu, Kamonyi
Mu
Kiryamocyinzovu ni imbere y’ahahoze ibiro bya Komine Taba yari iyobowe na
burugumesitiri Jean Paul Akayesu. Ubwicanyi muri komine Taba bwatangiye
gukomera kuva tariki ya 8/04/1994. Hashyizweho bariyeri ahantu hatandukaye hari
bariyeri ahitwa Rwabashyashya, I Buguri, I Gishyeshye no hafi y’ibitaro bya
Remera Rukoma.
Kuva ku
itariki ya 13/04 byarakomeye, abatutsi batangira guhungira kuri komine Taba ari
benshi. Kubwimana Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba yaje gukoresha
inama mu Kiryamocyinzovu, avuga ko umwanzi ari umututsi ko bagomba kumutanga
kuko yacukuye ibyobo byo kuzashyiramo abahutu.
Nibwo buhoro
buhoro batangiye kugenda bajyana abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise
CND kuva tariki 8 kugeza kuri 15/04 nibwo bishwe cyane. Ubwo bwicanyi
uwabugizemo uruhare cyane ni Kubwimana niwe watangaga itegeko ati: uriya
mumwice, uriya mumureke nzamwiyicira. Abicanyi bahoraga aho kuri komine
bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda.
Tariki ya 14
mata 1994, abatutsi baje ari benshi kuri komine Taba, basanga interahamwe
zibategereje, kandi hatanzwe amabwiriza ko uza bahita bamujyana mu
Kiryamocyinzovu akicwa. Habaga hari abashinzwe kubica, abandi bafite akazi ko
kubarimiraho ibisinde, hari n’umuringoti muremure bagatondekamo imirambo. Intwaro
zakoreshejwe mu kubica ni impiri, udufuni n’imbunda.
Abatutsi
barishwe mu Gasetsa, ahahoze ari Komini Kigarama, Kibungo
Mu Murenge
wa Remera hishwe Abatutsi basaga ibihumbi birindwi, iyicwa ryabo ryatangiye
kuva tariki ya 8 Mata 1994 rurangiza iba ku matariki ya 14-15 Mata 1994.
Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri
uyu Murenge wa Remera by’umwihariko muri Centre ya Gasetsa ashingiye ku bikorwa
by’abari abategetsi bakomeye bahakomoka ari nabo bari ku isonga mu itegurwa no
mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Abo ni: Col
Rwagafirita Pierre Célèstin, Col Renzaho Tharcisse, Mugiraneza Prosper,
Kabagema Ferdinand, Mugiraneza Emmanuel, Mulinda na Murwanashyaka wari mu
nterahamwe zayoboraga ibitero, bakica cyangwa bakicisha Abatutsi bakoresheje
intwaro zinyuranye (impiri, inyundo, inkota, imipanga, amacumu, imiheto,
imbunda, grenades,…).
Abatutsi
barishwe i Gihara muri Kamonyi
Paruwasi ya
Gihara, iherereye mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi. Jenoside imaze
gukomera abatutsi batangiye guhunga berekeza kuri Paruwasi ya Gihara. Bahageze
10/04/1994 padiri w’umwesipanyole witwa Sinawola Leonard arabakira ndetse akora
ibyo ashoboye ngo abagaburire ariko abakozi be ntibabyishimire kugeza ubwo
yabahaga amafaranga ngo bahahire impunzi ntibabikore.
Hari umutwe
w’abicanyi wari wariyise abajepe wari muri Runda, wari uyobowe n’uwitwa
Nyecumi, Kanani na Eugene batangiye gutera kuri paruwasi icyo gihe bazaga mu
modoka ya KAMANA Claver ariko ikaza itwawe na murumuna we Kayitani.
Icyo
bakoraga ni ugutema abagabo n’abasore ntibabice ngo bahwane ahubwo iyo bamaraga
kubazambya babapakiraga imodoka, bakajya kubajugunya mu kizenga cya Cyoganyoni
giherereye mu gishanga cya Bishenyi. Iyo batajyanwaga Cyoganyoni babajyanaga
muri Nyabarongo ari nayo yaroshwemo benshi.
Hagati muri
ubwo bicanyi padiri yasubiye iwabo, ubwicanyi burakomeza, abagabo bamaze
gushira kuri paruwasi, bakurikijeho abagore nabo bapakirwa ya modoka bajyanwa
muri Nyabarongo ari bazima, iyo bagezwaga kuri Nyabarongo, bamwe bahitaga
bajugunywamo ari bazima, abandi mbere yo kujugunywamo bakabanza kubashyira mu
kazu kari kubatse kuri Nyabarongo, ahazwi ku kiraro cyo kuri Ruriba, bagafatwa
ku ngufu byarangira nabo bakajugunywa muri Nyabarongo.
Tariki ya
15/04/1994 niyo yabaye iya nyuma ku batutsi bari bahungiye kuri iyo paruwasi
n’abandi benshi muri Runda bishwe kuri iyo tariki.
Abatutsi
barishwe i Nyabikenke, Muhanga
Kuri komine
Nyabikenke jenoside igitangira kuva mu matariki 10 Mata 1994, abatutsi
bahungiye kuri komine Nyabikenke. Abicanyi batangiye kubatera kuva tariki 14
ariko tariki 15 nibwo baje kwicwa bamwe bicirwa aho ngaho abandi bashoboye
gucika bicirwa mu mayira berekeza i Kabgayi.
Haje kubakwa
urwibutso rwa Kiyumba rushyinguyemo imibiri 717 y’abaguye aho no hafi yaho; abenshi
barabashoreraga bakabajyana muri Nyabarongo ahitwa Budende. Abagize uruhare
runini mu iyicwa ry’abatutsi muri komine Nyabikenke ni Minisitiri w’urubyiruko
Nzabonimana Callixte, Burugumesitiri wa komine Nyabikenke Karuganda Anatole,
Ngarambe Vincent, Kamari Isaac wakoraga muri Minitrape n’abandi.
Abatutsi
barishwe mu murenge wa Muyongwe, hahoze Komini Tare, Gakenke
Abatutsi
baho abenshi bishwe urw’agashinyaguro n’interahamwe. Abatutsi bishwe n’ibitero
byabaga biturutse ku Rushashi ahitwa mu Kinyari, nyuma y’imyitozo zahabwaga
kuri superefegitura ya Kigali ngari. Mu ihunga ry’Abatutsi abenshi bishwe
urw’agashinyaguro. Inama zitegura kwica zayobowe n’abayobozi bayoboraga
superefegitura ya Rushashi n’ab’amakomini yari ayigize, na za segiteri Shyombwe
na Joma. I shyombwe ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari hiswe CND.
Abatutsi
biciwe kuri Komini Muhazi, Gishari Rwamagana
Ku matariki
ya 12-14/04/1994 Abatutsi bagiye bahungira muri Komini Muhazi. Ku wa
15-16/04/1994 barishwe babonye bikomeye bagoswe n’interahamwe, uwari warabaye
mu gisikare cyo kwa Habyarimana witwaga Kanamugire wari Umututsi yamennye inzu
yo kuri komini akuramo imbunda imwe ayiha Come Ndayambaje, indi ayiha Gatete
Anaclet barasa mu nterahamwe zikwira imishwaro.
Bamwe mu
bari bari muri Komini babona uko bavamo bagana ku kiyaga cya Muhazi bahasanga
ajida Mutabaruka na Kananura wari umusilikare bararwana bagana mu kiyaga ngo
bafate amato ariko basanga amato bayacubije andi bayamennye kuko bashakaga
kwambuka ngo basange inkotanyi zari zageze hakurya i Murambi.
Amasasu
arabashirana ariko baza kubona ubwato buto cyane babasha kugira abo bambutsa
kugera i Murambi kuko Inkotanyi zari zahageze. Intehamwe zarabakurikiye kuva
kuri Komini kugera ku mwaro wa Kavumu ahari Abatutsi benshi bari bahahungiye
bizeye kwambuka, bakajya hakurya y’uruzi rwa Muhazi banahasanga abari baturutse
muri Komini Muhazi nabo bagana mu kiyaga babarohamo.
Abenshi
bicirwa aho abandi babashije kujya mu bwato interahamwe zigenda zoga
zinabatemera muri bwa bwato bari bahungiyemo. Aba bose ari abari bavuye kuri
Komini, no mu nkengero ni nabo biciwe aho ku mwaro wa Kavumu ka Gishali ku wa
16/04/1994.
Abatutsi
biciwe mu Murenge wa Kigali, muri Centre ya Kitabi, Nyarugenge
Mu murenge
wa Kigali ahitwa muri Centre ya Kitabi hejuru ya Nyamirambo, iruhande rwa Mont
Kigali munsi y’ikigo cya Gisirikare, hari bariyeri yayoborwaga n’interahamwe
yitwa Rubayiza Hassan na Kibuye Karungu.
Uyu Rubayiza
niwe wari chef w’iyi bariyeri aho abatutsi bahungaga baturuka Mwendo muri
Kigali, Kabusunzu na za Nyamirambo hejuru n’abari batuye aho babarundaga
mw’ihema bari barahubatse kugira ngo be kunyagirwa akazana interahamwe zo
kumufasha kubatemagura no kubarunda mu byobo byari byaracukuwemo amabuye
y’agaciro.
Kuri iyi
bariyeri ngo hiciwe abatutsi benshi ku buryo abageragezaga kurwana nabo
Rubayiza yahitaga ahuruza abasirikare kugira ngo babahe ubufasha. Ibi byatumye
abahageze bose ntawarokotse.
Aba bantu
bahiciwe kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 17/04/1994. Uyu Rubayiza Inkiko Gacaca
zamuhamije icyaha cya Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu
y’umwihariko ubu afungiye muri gereza ya Mageragere.
Iyicwa
ry’Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Nyarubuye
Kuva tariki
ya 10 Mata 1994, Paruwasi ya Nyarubuye yakiriye impunzi nyinshi cyane
z’Abatutsi zivuye muri Komini Rukira, Rusumo, Mugesera na Birenga ; izo mpunzi
zari zigizwe n’abarokotse ubwicanyi bwayogoje tariki 12 na 13 Mata 1994 umujyi
wa Kibungo na Paruwasi gatolika ya Zaza.Ubwobwicanyi bwabaye nyuma y’inama
yabereye mu kigo cya gisirikare cye Huye triki ya 12 Mata 1994.
Yari iyobowe
na ba colonel Pierre Celestin Rwagafirita na Anselme Nkuliyekubona, kandi hari
na ba burugumesitiri ba Birenga, Melchiade Tahimana, Rusumo, Sylvestre
Gacumbitsi, Kigarama, Mugiraneza Emmanuel, Mugesera, Gakware Léopold, Sake,
Sylvain Mutabaruka n’abandi, bfatiramo icyemezo cyo gukaza Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Tariki ya 14
Mata 1994, hongeye kuba indi nama mu kigo cya gisirikare cya Huye, ihuriramo na
none abari bahahuriye tariki ya 12 Mata, yagombaga kurebera hamwe aho ubwicanyi
bugeze no kwigirwamo uko Jenoside yakazwa cyane cyane aho yari itararangira nka
Nyarubuye. Kuva mu gitondo cyo kw’itariki ya 14 Mata 1994, Interahamwe zagabye
ibitero kuri Nyarubuye ariko bagenda baneshwa n’Abatutsi bari barahungiye.
Interahamwe
zagiye gutabaza ku kigo cya jandarumori cya Nasho. Abasirikare, abajandarume
n’Interahamwe baje guteranira kuri sentere y’ubucuruzi y’i Nyarutunga, bayobowe
na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi n’abandi bayobozi ba Hutu power,
bategura igitero cyagombaga kugabwa kuri Nyarubuye.
Tariki ya 15
Mata 1994, nyuma ya saa sita, igitero cya Nyarubuye cyaratangiye,
Burugumesitiri Gacumbitsi akigiramo uruhare yiyicira ubwe akoresheje umuhoro
umusaza witwa Murefu wari wubashywe cyane.
Mu bayobozi
b’Abahutu ba Nyarubuye bagize uruhare muri ubwo bwicanyi harimo Evariste
Rubanguka, umucamanza mu rukiko rwa kanto rwa Rusumo, Karamage Isaïe, Konseye
muri Segiteri Nyarubuye, Rugayumukama Daniel, umuyobozi w’Interahamwe, Edmond
Bugingo, umwarimu, Ntezimana Léonidas, Hakizamungu Antoine, Gisagara François,
Ryamugwiza Déogratias, Ngendahimana Jean alias Misumari, n’abandi.
Ubushakashatsi
bwakozwe na Prof Paul Rutayisire na Privat Rutazibwa muri 2007 yagaragaje
amazina y’abicanyi 742 bagize uruhare muri Jenoside i Nyarubuye.
Iyicwa
ry’Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Muganza, Nyaruguru
Abatutsi
b’iyahoze ari Komini Kivu, ahari Paruwasi ya Muganza, batangiye guhuhgira kuri
iyi paruwasi kuva tariki ya 7 Mata 1994, bahunga ubwicanyi bwari bubugarije.
Inzu z’Abatutsi zari zatangiye gutwikwa biyobowe na Burugumesitiri Muhitira na
padiri Yozefu Sagahutu.
Superefe
Biniga yari yariyiziye mu gihe Jenoside yatangiraga, akorana inama na Muhitira
na padiri Sagahutu bafata icyemezo cyo guhiga no kwica Abatutsi.
Tariki ya 11
Mata 1994, kuri paruwasi mu gitondo habaruwe impunzi z’Abatutsi 8,600, kandi
umubare wazo wakomezaga kwiyongera ku buryo ku mugoroba uwo munsi bari bageze
kuri 11,000. Uwo munsi nibwo bagabweho igitero cya mbere, ariko birwanaho
bagisubiza inyuma.
Tariki ya 12
Mata 1994, habaye ikindi gitero gikomeye kiyobowe na Burugumesitiri Muhitira na
Superefe Biniga, ariko nacyo cyasubijwe inyuma, bitewe n’uko hari ikindi gitero
cyari cyagabwe kuri Paruwasi ya Kibeho byari byegeranye kandi naho Abatutsi
barimo kwirwanaho. Byatumye Muhitira na Muhitira bafata icyemezo cyo gushyira
ingufu zose mu gutera Kibeho, bakazagaruka Muganza ari uko barangije kwica i Kibeho.
Tariki ya 15
Mata 1994, Abatutsi bari i Kibeho bamaze gutsembwa, abicanyi bafatanyije
n’abasirikare bagabye igitero kuri Paruwasi Muganza bica Abatutsi bose bari
barahahungiye.
Umusozo
Jenoside
yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki
ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu
gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari
warateguwe na Leta.
Like This Post? Related Posts