Umunyamabanga
Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Andrea Aguer
Ariik Malueth, afatanyije n’Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Kenya, Lt Gen
John Mugaravai Omenda, hamwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Ambasaderi w’u
Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, uyu munsi bayoboye umuhango wo gutangiza
imyitozo ibaye ku nshuro ya 14 y’ingabo z'Umuryango wa Afurika y' Iburasirazuba
yiswe USHIRIKIANO IMARA 2026. Igikorwa cyabereye mu cyanya cy'imikino
Ulinzi, Langata i Nairobi muri Kenya.
Mu ijambo
rye yagejeje ku basirikare b’ibihugu bigize EAC ndetse n’abafatanyabikorwa
batandukanye, Lt Gen John Mugaravai Omenda yavuze ko iyi myitozo izafasha
kongera ubushobozi bw’akarere mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye
akarere ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange, birimo iterabwoba, ubushimusi
bw' amato ndetse n'ubundi bugizi bwa nabi mu nyanja, no guhangana n’ibiza.
Iyi myitozo iteganijwe kuva ku wa 6 kugeza ku wa 28 Gicurasi 2026, yahuje
abitabiriye 342 baturutse mu Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Tanzania, mu
gihe Somalia yitabiriye nk’indorerezi.